Muhanga:Barasabwa kurushaho kwitabira umugoroba w’ababyeyi

Share

Ubuyobozi bw’imiryango n’imishinga itandukanye ifite aho ihuriye n’iterambere ry’umugore mu karere ka Muhanga, burishimira ko hari intambwe nziza bamaze kugeraho mu guteza imbere umugore, bagakangurira abagore kurushaho kwitabira umugoroba w’ababyeyi kugira bacocere hamwe tumwe mu tubazo tukibangamiye imibereho yabo mu miryango.

JPEG - 305.2 kb
Biyemeje gushyira imbaraga muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi (Foto Muhizi E)

Murigande André, umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ‘Buri jwi rifite agaciro’, ukorera mu Karere ka Kamonyi, Muhanga na Ruhango, avuga ko hari bamwe mu baturage bamaze kudohoka batakitabira umugoroba w’abayeyi, kandi ari wo ibiganiro byinshi by’umuryango bikunze kunyuzwamo.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi uvugirwamo ibifitiye akamaro abatuye umudugudu, ibigoranye babishyikiriza inzego zisumbuye zikabikemura, ni yo mpamvu twifuza ko abaturage bose bubatse ingo bitabira umugoroba w’ababyeyi.”

Ubuyobozi bw’uyu mushinga kimwe n’indi ikorera muri aka karere bwiyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga, bakagaragariza abagore akamaro ko kwitabira umugoroba w’ababyeyi, nka bumwe mu buryo bubafasha kurwanya amakimbirane yo mu ngo ndetse bukabafasha kwihutisha iterambere muri rusange.

IP Musabyimana Innocent ushinzwe ‘Community Policing’ mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari impamvu nyinshi zikwiye gutuma abaturage bose bajya mu mugoroba w’ababyeyi, muri izo mpamvu yagaragaje ko mu mugoroba w’ababyeyi ari ho bakemurirwa ibibazo by’amakimbirane mu ngo.

Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro twagiye dutanga hirya no hino mu baturage bakatubwira ibyo bamaze kwigezaho, ndetse n’imbogamizi bahura nazo zituma batabasha kwihuta mu iterambere, twasanze ibyo biganiro (bitangirwa mu mugoroba w’ababyeyi) bifasha abaturage.”

Ubuyobozi bw’impuzamiryango ‘Profemme Twese Hamwe’, nabwo buvuga ko mu biganiro bizajya bitangwa mu mugoroba w’ababyeyi, bizajya byibanda ahanini ku gusobanurira abaturage itegeko rishya rirebana n’umuryango, n’iry’izungura, kugira ngo barisobanukirwe kurushaho.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up