Karekezi yagarutse mu myitozo, avuga kubyo yashinjwaga

Share
Karekezi akoresha imyitozo ya mbere nyuma yo kurekurwa

Karekezi akoresha imyitozo ya mbere nyuma yo kurekurwa. Photo/Sam Ngendahimana

Mu magambo ye ya mbere, nyuma y’ibyumweru hafi bitatu atabona abakinnyi be, Karekezi yavuze ko ameze neza, ndetse ashimishijwe no kongera kubona abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports.

Ati “Ntibyari byoroshye ko mbura umutoza wari unyungirije wari inshuti yanjye, ariko ndimo ndagenda ngerageza kubyakira, ngira ngo niyo mpamvu ikipe ya Rayon Sports yari yampaye ikiruhuko bikaba ngombwa ko ngomba gutangira uyu munsi.”

Umunyamakuru: Ese koko wagambaniye ikipe y’igihugu nk’uko bivugwa?

Karekezi: …ni uko nanjye nabyumvise nkigera kuri CID, barabimbaza, mbasubiza bivuye ku mutima wanjye kuko nababwiye ko ntibaza ukuntu nagambanira ikipe y’igihugu kandi ikipe ya Rayon Sports ifitemo abakinnyi umunani, barindwi batangira, kandi bose bari bafite sms zanjye mbabwira ko bagomba gukora ibishoboka, n’umutoza wungirije Mashami namuhaye message mu-felicita.

Ni uko nyine, uko mwabyumvise ni uko byari bimeze, ariko nanone ngashimira inzego zibishinzwe ko zagerageje kubikurikirana, mbona nanjye nyine ngiye hanze, akaba ariyo mpamvu uyu munsi ndi hano ngiye gutangira akazi.

Umunyamakur: Ariko bivugwa ko kugira ngo bajye kugufata bari babonye ubutumwa, ni ibyaha bavugaga (police) ko byakoreshejwe ikoranabuhanga, abandi bavuga ko ushobora kuba warashatse kwishyura umurozi (umuganga) kugira ngo abe yatsindisha ikipe y’igihugu kuri Ethiopia, nibyo koko warabibajijwe niko byari bimeze?

Karekezi: Nibyo koko narabibajijwe, ariko uwabikoze yafashe Telefone ebyiri, agooglinga ifoto yanjye ya whatsapp noneho we akandika, akanisubiza, kuko bansomera n’izo message hari harimo Ikirundi, ndababwira nti simvuga ikirundi, ariko uwabikoze barabikurikiranye ngira ngo ni nayo mpamvu byatinze, kuko no muri CID barambwiraga bati turi kubikurikirana kugira ngo turebe umuntu wakoze bino bintu, ariko uko iminsi yagendaga niko ibintu byagendaga bijya mu buryo, uwakoze ibyo ngira ngo we aracyarimo, rero barambwira bati ushobora noneho gutaha.

Umunyamakuru: Ese Thierry bivugwa ko yaje kugushinja musanzwe muziranye?

Karekezi: Muby’ukuri sindanamubona, amezi 4 cyangwa 5 ngiye kumara hano nari ntaramubona, namubonye turi ku meza (muri CID) arimo ambwira ko tuziranye twabonanye ndi muri Benz y’umweru, mbabwira ko ntagenda muri Benz y’umweru mfite imodoka ya Jeep, avuga ko twahuriye Kabuga muri Bar, baramubwira bati tugende abereke aho twari twicaye, arababwira ati twari twicaye epfiriya ariko nta muntu wigeze adu-serva. Avuga ko kuwa gatanu twabonanye kandi kuwa gatanu abo twari turi kumwe tuza hano kuri Skol nabo bari abatangabuhamya… barabikurikirana akaba ari nayo mpamvu ndi hano.

Umunyamakuru: Ntubona ko harimo akagambane?

Karekezi: Ibyo aribyo byose burya iyo umuntu akugambaniye, iyo uri mu kuri uba uri mu kuri ariko ibyo simbitindaho, niyo mpamvu navuze ko inzego zibishinzwe zarabikurikiranye nkaba nzishimira, kandi akaba ari nayo mpamvu uyu munsi naje gutangira akazi.

Umunyamakuru: Bivugwa ko uyu musore Thierry yifashishije Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) kugira ngo bakurege muri Polisi, bakubwiye ko ikirego cyatanzwe na FERWAFA?

Karekezi: Uwagitanze simuzi, uwo ariwe wese ni uko aaahhh, barabampamagaye ndisobanura, yaba ari Thierry wagitanze yaba ari FERWAFA yagitanze kubwanjye ndumva nta kibazo mfite, ikingenzi ni uko babikurikiranye akaba ari nayo mpamvu ndi hanze.

Umunyamakuru: Uragarutse, wabuze umutoza wungirije, ejobundi hari shampiyona iragarutse ni iki ugiye gukora nk’umutoza, ese ubundi wabaye free ntabwo ugikurikiranwa?

Karekezi: Ndi mu gihugu, ndi mu kazi kanjye baramutse bankeneye aho bansanga barahazi anytime, ariko ubu ndi hanze nta kibazo mfite kandi kubura mugenzi wanjye ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Rayon Sports, ibisigaye ni uko ngiye kwicarana n’abayobozi tukareba ushobora kuba yamusimbura kugira ngo akazi gakomeze.

Umunyamakuru: Mbere wari watubwiye ko Katawuti adahari aka kazi udashobora kugafata, byanavugwaga ko ushobora gusubira muri Rayon Sports, nyuma y’amezi umaze n’ibyo wanyuzemo ushobora gufata ikemezo cyo gusezera?

Karekezi: Muby’ukuri kuba nabuze Katawuti, iyo mubura ariho akazi sinari kugakomeza, ariko naramubuze yaragiye, byarambabaje ariko nk’abagabo mu ikipe ya Rayon Sports bagerageje kunyegera turagandira.

Kandi na Madame ntabwo yari yabyakiriye neza, namaze ibyumweru bibiri hariya, ari kubabaza ikibazo aho kiri bikagenda bigorana kugira ngo ubimwumvishe, ubu arishimye ndi hanze, ibindi ni uko akazi ndi tayari kugakomeza kuko nari mfite imyaka ibiri muri Rayon Sports, ibisigaye ni ukureba ushobora kuza akaba yanyunganira kandi ushobora kuba yangirira akamaro mu gihe nzaba ndi gutoza.

Umunyamakuru: Hari amazina waba ufite, hari abari bavuzwe, hari uwo ufite wifuza?

Karekezi: Ndashaka gukina iyi mikino itatu noneho nyuma yaho nibwo nzatangaza ushobora kuba yanyungiriza.

Umunyamakuru: Ibaruwa bari bakwandikiye bavuga ko baguhagaritse yo bayikubwiyeho iki cyangwase warayisubije?

Karekezi: Iriya baruwa se nanjye nayibonye kuriya, ariko mu masezerano yanjye y’akazi ntabwo ariko bivuga, rero kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports twabaye nk’abavandimwe, ariko ababikoze hari ahantu bari bibeshyeho kuko muri contract yanjye bivuga ko ari iminsi itanu,…kugera Polisi ifashe ikemezo cyangwa ko njya kuburana, ariko nayo ntabwo bayitegereje, babikoze nyuma y’iminsi ibiri ariko nyine aho abagabo bari baraganira.

Kandi icyongicyo cya ‘contract’ ntabwo aricyo cyari kimbabaje, nari mbabajwe no kuba ntari kubona umuryango, nkabona n’umugore aza hariya kuri CID ari kurira nkumva bitanshimishije, ariko kugeza kuri uyu munota ibintu byose bimeze neza, kandi nkaba nshimira urwego rwa CID rwagerageje gukora ibishoboka kugira ngo rukemure kino kibazo cyanjye mu nzira nziza.

Umunyamakuru: Ikipe yawe wasanze abakinnyi bameze gute ko ufite Shampiyona kuwa kabiri utaha dore n’izindi kipe zagusize?

Karekezi: Nibyo koko dufite dufite n’imikino y’ibirarane, imyitozo ndi kuyibaha,…n’abari mu ikipe y’igihugu nibaza bizaba ari byiza kurushaho, ariko iyi mikino itatu ntabwo nyifitiye ubwoba,…igihe cyose mpora mbibabwira ko nta mukino wo gusuzugura dufite Etincelles, tukagira Miroplast, tukagira na APR, ndibaza y’uko turi tayari (turiteguye).

Umunyamakuru: Byavuzwe ko mu bakinnyi bawe barimo abashobora kuba baragushinje, bikavugwa ko bashobora kuba aribo bagutanze kuko ngo nabo washatse kubacaho nabo, abakinnyi bawe bari mu ikipe y’igihugu yaba Yannick, Rutanga na Bakame nta kibazo bafitanye n’umutoza wabo Olivier?

Karekezi: Oya ibyongibyo ni ukubeshya, kuko nabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu imyaka 8, narangije gukinira ikipe y’igihugu mu 2013, mfite imyaka 4 ndangije gukinira ikipe y’igihugu. Simbona ko ubu aribwo naba ngiye kuvuga ngo ikipe y’igihugu itsindwe, kandi muri abongabo uvuze bavuga ngo bagiye kunshinja, ndibaza ko nta n’umwe undusha gukunda igihugu cyanjye, kandi ibyo nakoze ntabwo barabigeraho, baramutse bashatse kubikora inama nabagira ni uko bakabanje kubikora, noneho bakabona kuba bavuga ko bagiye kubikora.

…simbyibaza, kuko naje no kubashyigikira ku mukino i Nyamirambo, nari mpari ku mukino, ariko ibyo byo kuvuga ko abakinnyi banjye baje kunshinga Oya, ni ibyo abantu bavuga, bashobora kubahamagara bakababaza uko mbafata, uburyo mbanye nabo ariko ibyo kuvuga ko banjye kunshinja, Oya.

Umunyamakuru: Bivugwa ko ku mukino wa Ethiopia babanje kwanga ko winjira, byagenze gute?

Karekezi: Kuri uwo mukino twarishyuye, nishyuye ibihumbi 15 na Madame yishyura 15, ariko ubusanzwe imikino yose ninjiriraga ubuntu, Madame arababwira ati: ese uyu muntu wakiniye ikipe y’igihugu ni gute agiye kwishyura, wenda ngewe ngiye kwishyura ariko we mumureke yinjire, baranga baravuga ngo ni itegeko ryavuye muri FERWAFA, turishyura ni uko ikibazo cyagenze.

Umunyamakuru: Urebye ibyo byabaye, ubona uyu mugabo uyoboye FERWAFA mubanye neza?

Karekezi: Niba ari itegeko ryavuye muri Minisiteri cyangwa muri FERWAFA ko tugomba kwishyura ubwo tugomba kwishyura, ariko kuvuga ko mbanye neza na De Gaule, si… wenda nk’uko nabivuze ubwa mbere musubiza hari uwavuze ati: Olivier na De Gaule bafitanye ikibazo, ariko kubwanjye De Gaule nta n’ahantu duhurira, njye ndi umutoza wa Rayon Sports,…nta kibazo mfitanye na De Gaule kandi nta n’ubwo nzakigirana nawe kuko ntaho duhuriye, yaba ari mu mikorere kereka ngiye gutoza ikipe y’igihugu icyo gihe yaba anshinzwe, ariko De Gaule ntabwo anshinzwe nta n’ikibazo mfitanye nawe.

Umunyamakuru: Ni ubuhe butumwa waha abanyarwanda n’abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko bari bagufitiye impungenge batekereza ko wahungabanye ushobora no kwigendera?

Karekezi: Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko, kugeza uyu munsi ndashimira Imana kuba meze neza, kuba ndi kumwe n’umuryango wanjye, kandi icyo nababwira ni uko hano ni mu Rwanda, ni mu gihugu cyacu, uramutse ufite ibyo ukekwaho ugomba gukurikiranwa nk’ibisanzwe, nta gikuba cyari cyacitse ko bamfashe hari ibyo urwego rwa CID rwakurikiranaga, kugeza uyu munsi meze neza, boye guhangayika kandi ndacyari umutoza wa Rayon Sports.

src.umuseke.rw

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up