Gicumbi/Rukomo: Ngo amazi meza bazi ni ay’imvura

Abatuye mu kagari ka Kinyami mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bavoma amazi asa neza (ku jisho) ari uko imvura yaguye kuko basanzwe bavoma mu gishanga cyo mu mudugudu wa Gashara kirimo amazi asa nabi.

Basanzwe bavoma igishanga ariko iyo imvura yaguye ngo barakiruhuka

Basanzwe bavoma igishanga ariko iyo imvura yaguye ngo barakiruhuka

Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Kinyami, bavuga ko bamaze imyaka myinshi bavoma muri iki gishanga nubwo amazi yacyo asa nabi kandi akaba akomeje kubaterwa indwara.avuga ko amazi asa neza bayabona ari uko imvura yaguye bakareka cyangwa akireka mu byobo bakayakoresha.

Uwitwa Ngendahimana Evariste wo muri aka kagari ati “Iyo imvura iguye tuvoma amazi aba yaretse mu byobo tukaruhuka ayo mu bishanga.”

Ngo abafite amikoro n’imbaraga bajya kuvoma ahitwa Gahondo bakoze urugendo rurerure kandi ijerekani bakayigura 300 Frw.

Aba baturage bavuga ko baramutse babonye amazi meza byabashimisha kuko bamaze igihe kinini bayasaba, kandi ko bayabungabunga.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal avuga ko hari ibice byinshi bimaze kugezwamo amazi meza muri aka karere, akihanganisha abatuye muri aka gace ko na bo bazayagezwaho vuba.

Ati “Ikibazo cy’amazi mu mirenge yose kigomba gukemuka, kuko hari miliyari hafi 45 zatanzwe kugira ngo amazi aboneke mu mirenge yose, twakoze inyigo mu mirenge ndetse no mu kagari ka Kinyami harazwi.”

Uyu muyobozi uvuga ko babanje gukora imiyoboro ijyanye n’ubushobozi bwari buhari, akavuga ko muri 2020 imirenge yose izaba yagejejwemo amazi meza.

src.umeseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up