
Rusizi:Urujijo ku muturage wiyahuriye muri kasho.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 01 Gashyantare 2021, umuturage witwa Nsekanabo Joel w’imyaka 40 y’amavuko wari uzwi nka Gikominari, “yiyahuriye muri Kasho” ya Polisi mu Karere ka Rusizi aho yari afungiye akurikiranyweho icyaha cyo gutunga imbunda.
Nyuma y’urupfu rwe, umugore we yatangaje ko umugabo we yari amaze ibyumweru bibiri yarabuze. Kugira ngo uyu atabwe muri yombi IGIHE yamenye ko byaturutse ku muturage watanze ikirego arega Gikominari ko yamukubise imbunda akanamukomeretsa.
Ikirego cyarakiriwe ndetse gitangira no gukurikiranwa, maze Gikominari arafatwa arafungwa anemera ko koko iyo mbunda ayifite.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ati “Yafashwe kuko hari uwari watanze ikirego.”
Yankubise imbunda mu gatuza
Nyandwi Deo w’imyaka 38 atuye mu ...