
Nyarugenge -Gitega:Abaturage bahangayikishijwe n’amabuye yatangiye kwangiza ibikorwa Remezo.
Abaturage batuye mu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n'amabuye yarunzwe mu muhanda wa cyahafi,ruguru y'ishuri rya Ecole Primaire de Gitega, yarunzwe mu gice kimwe cy'umuhanda, agafunga inzira ku buryo ibinyabizinga bihanyura bigoye, bikaba byaratumye umuhanda wangirika.
Mu minsi yashize amabuye yarigitiye ku nyubako z'ishuri mu buryo bugaragara.Umwe mu baturage utashatse ko izina rye ritangazwa, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko bigayitse kubona bamena amabuye mu muhanda kugeza aho ibikorwa remezo byangirika bigategereza gusanishwa andi mafaranga bitakabaye ngombwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa karere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza yatangarije umunyamakuru w'uruvugiro.com, ko bamaze gutegura ibikorwa byo gusana uyu muhanda vuba Kandi byihutse.
Y...