Monday, April 6
Shadow

Ubuzima

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage wahageze avuye muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage wahageze avuye muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Ubuzima
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage w’imyaka 66 wahageze avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland, yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus. Itangazo Guverinoma ya Kenya yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 rigira riti “Twakiriye amakuru y’akababaro y’umurwayi wa mbere wagaragayeho Coronavirus. Umunyakenya w’imyaka 66 y’amavuko yitabye Imana mu masaha ya nyuma ya saa sita aho yari arwariye mu bitaro bya Aga Khan.” Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, rivuga ko uwo mugabo yari usanzwe arwaye diabète yageze muri Kenya ku wa 13 Werurwe 2020, avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland. Kugeza ubu Kenya ifite abantu 31 bagaragayeho Coronavirus, umwe yitabye Imana u
Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo

Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo

Ubuzima
Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko urukingo rwa Coronavirus rwabonetse ko igisigaye ari ukurugerageza hakarebwa ubuziranenge bwarwo. Mu gihugu cy’u Buyapani naho batangaje ko hari umuti witwa Fujifilm ushobora guhangana n’iki cyago. Ese icyizere cyo kubona umuti wa Coronavirus nyawo cyaba kingana gute? Kuwa 17 Werurwe 2020 inkuru yaturutse mu gihugu cy’u Bushinwa yavugaga ko urukingo rwa Coronavirus (Covid-19) rwabonetse. Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru Dailmail cyaganirije impugucye ku ndwara z'ibyorezo, Chen Wei uri mu bari gukora ubu bushakashatsi busa n'ubugeze ku musozo, yatangaje ko uru rukingo rugiye kuba igisubizo kuri benshi. Ubu bushakashatsi buri gukorwa binyuze mu buvuzi bw’igisirikare cy’u Bushinwa ”Academy of Military Medical Sciences” mu itsinda rihagarariwe na Major
RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus

RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus

Ubuzima
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Musanze rumukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Uwo mugabo acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza muri ako Karere. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko uwo mugabo yafashwe kuwa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’uburinganya.   Ati “Yafashwe ejo [kuwa kabiri tariki 17 Werurwe 2020] akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya [...] yafatiwe mu Karere ka Musanze.” Umuhoza nta byinshi yatangaje haba kuburyo yakwirakwizagamo ibyo bihuha cyangwa yiheshaga iby’ab
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki gushishoza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki gushishoza

Ubuzima
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki hirindwa icyorezo cya Coronavirus, gushishoza kugira ngo batagura iyitujuje ubuziranenge itabasha kwica udukoko dutera iyo ndwara. Ku isoko haherutse kugaragara imiti itujuje ubuziranenge (Ifoto: Rwanda FDA) Ibyo biravugwa mu gihe hari imwe muri iyo miti iri ku isoko itujuje ubuziranenge, ari yo mpamvu icyo kigo cyagaragaje ibiranga umuti umuntu yagura, bivuze ko bisaba kwitonda mbere yo kugura kugira ngo udatwara itujuje ubuziranenge. Ibigomba kuranga umuti icyo kigo kigira inama abantu kugura: Hari kureba Izina nyaryo ry’umuti, izina ry’ubucuruzi, icyo umuti wagenewe gukora, inomero y’umuti itangwa n’uwawukoze, itariki wakoreweho, itariki uzarangiriraho (Expiry Date),
Mineduc, yasabye ibigo by’amashuri kwirinda guhuriza hamwe abanyeshuri

Mineduc, yasabye ibigo by’amashuri kwirinda guhuriza hamwe abanyeshuri

Ubuzima
Minisiteri y’Uburezi, Mineduc, yasabye ibigo by’amashuri kwirinda guhuriza hamwe abanyeshuri, bikongera ubukangurambaga bujyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus ku banyeshuri, abarimu n’abandi bakozi babarizwa mu bigo by’amashuri. Imyanzuro yatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko ishingiye ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe bwo ku wa 6 Werurwe 2020, bukangurira Abanyarwanda kwirinda no gukumira Coronavirus. Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yakomeje asaba amashuri “Gushyiraho uburyo bunoze bwo gukaraba intoki no kongera isuku mu bigo by’amashuri, hashyirwaho ibikoresho byabugenewe, bigakoreshwa mbere yo kwinjira ahantu hose hahurira abanyeshuri (mbere yo kwinjira mu mashuri, ahategurirwa amafunguro, aho basangirira, in
Scroll Up