
yamaze impungenge abari bafite ubwoba ko amashuri agiye kongera gufungwa,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko hakurikijwe ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi, ingamba zari zikwiriye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zagombaga kuba “kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu”, ariko ibi bitakozwe kuko “byahungabanya imibereho y’abantu”.
Dr. Mpunga yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu leta yafashe ingamba zikakaye zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kugera mu gihugu hose, ndetse hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanywe na cyo bakaba baritabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize, mu gihe imibare y’abarwayi barembye bari no ku byuma bibongerera umwaka umaze kugera kuri 39.
Ibi byose byatumye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mber...