
Covid-19 ikomeje kwiyongera mu mujyi wa kigali
Abarwariye mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge byita ku ndembe zazahajwe n’icyorezo cya COVID19 barahamagarira buri wese guhindura imyumvire akarushaho gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo kuko bitabaye ibyo imibare w’abo gihitana ishobora gukomeza kwiyongera.
Abaganga Bari kwita ku barwayi bazahajwe na covid19
Ubwo byari mu masaha y’akazi, RBA ivuga ko yari mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge byasimbuye ibya Kanyinya byari bisanzwe byita ku ndembe za COVID19.
Mbere yo kwinjira mu byumba by’abarwayi, bambaye ibikoresho birinda abahura n’abarwayi ko bakwandura. Binjiye mu cyumba cy’abarembye kurusha abandi. Bamwe muri bo baracyabasha kumva, kuvuga cyangwa kureba uwinjiye aho bari mu gihe abandi batazi aho baryamye!
Amajwi y’imashini zo kwa muganga ziri iruhande rwa buri ...