
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzatangaza ibya rukarakara ukwezi gutaha
Hashize amezi ane Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority (RHA) gisohoye amabwiriza yemera iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara ku nzu zimwe na zimwe zo guturamo.
Aya mabwiriza avuga ko amatafari ya rukarakara yemewe kubakishwa ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose ku nyubako zo mu cyiciro cya kabiri gusa.
Inyubako zo mu cyiciro cya kabiri, ni inyubako z’ubutegetsi, iziturwamo n’iz’ubucuruzi ukuyemo inganda, inyubako zibika ibintu byahumanya n’inyubako z’amavuriro zitageretse cyangwa ngo zigire igice cyo munsi y’ubutaka (basement) kandi zikaba zitarengeje ubuso bwa metero kare 200.
Amabwiriza mashya agenga imyubakishirize ya Rukarakara, avuga ko nta nzu y’ubucuruzi yemerewe kubakishwa amatafari ya Rukarakara.
Nubwo kubakisha rukarakara byemewe mu gih