
Minisitiri Uwamariya yabasabye ababyeyi bishyuye amafaranga y’ishuri gutuza,
Kuri iki Cyumweru nibwo Minisiteri y’Uburezi yangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera cyane cyane muri uyu mujyi.
Ni icyemezo cyabaye nk’igitungurana cyane ko ibindi byemezo nk’ibi bisanzwe bifatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itari yateranye kuri uwo munsi, ndetse kikaba cyaje mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza biteguraga gusubukura amasomo kuva yahagarikwa muri Werurwe 2020.
Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yigenga n’aya Leta yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwinshi bumaze igihe buhagaragara.
Ati ...