Friday, September 24
Shadow

Mu Mahanga

Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda yitabye RIB

Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda yitabye RIB

Mu Mahanga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda washinjwe gukoresha nabi umutungo wakusanyijwe mu mushinga wiswe “Inzozi Hill Estate’’ wo kubaka inzu z’icyitegererezo za miliyari 2 Frw i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Umushinga wa “Inzozi Hill Estate’’ watekerejweho mu 2016, watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe. Nyuma baje kwanzura gufungurira amarembo abandi Banyarwanda baba hanze n’ab’imbere mu gihugu. Ku ikubitiro, Abanyarwanda 270 ni bo bawinjiyemo, aho buri wese yatanze miliyoni enye n’ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy’ubutaka n’ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikiran...
Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Mu Mahanga
Capt Kibanza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari ugiye kwiba ihene. Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gitondo tariki 30 Ukuboza 2020, mu gace ka Nyamilima aho inyeshyamba za FDLR zari zigiye kwiba ihene z’abaturage nkuko ikinyamakuru L’Interview cyabitangaje. Ubwo abaturage babonaga inyeshyamba za FDLR, batabaje igisirikare cya Leta gikorera hafi, kiza guhangana n’inyeshyamba. Nibwo Capt Kibanza yaguye muri iyo mirwano. Abaturage basabye ko ingabo zibarizwa muri ako gace zasimbuzwa, hakazanwa izindi zibasha guhangana n’uwo mutwe wa FLDR ukomeje kuyogoza ako gace.Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR
Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Mu Mahanga
Ihuriro ry’amashuri yigenga muri Kenya (Kenya Private Schools Association) ryatangaje ko hirya no hino muri iki gihugu habarurwa amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera ibihombo yatewe n’icyorezo cya Covid-19, ibi ngo byatumye abanyeshuri barenga ibihumbi 56 bisanga nta mashuri bafite. Iri huriro ryatangaje ko amashuri yafunze imiryango yiganjemo ayo muri Nairobi na Mombasa. Icyateye aya mashuri gufunga ngo ni uko yamaze hafi amaze icyenda nta munyeshuri wishyura amafaranga y’ishuri kuko bari batakiga kubera Coronavirus. Ibi byatumye abura amafaranga yo kwishyura abarimu n’abakozi ahitamo gufunga. Zimwe mu nyubako yakoreragamo ubu zatangiye gukodeshwa n’abacuruzi izindi zitangira gukoreshwa nk’amacumbi y’abanyeshuri ba kaminuza. Mu gihe biteganyijwe ko amashuri azatangira ku...
Bobi Wine yatawe muri yombi

Bobi Wine yatawe muri yombi

English News, Mu Mahanga
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, akaba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe mu kwezi gutaha yatawe muri yombi. Daily Monitor yatangaje ko Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Gatatu mu Gace ka Kalangala kari rwagati mu gihugu hamwe n’abandi bari mu bamufasha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Ntabwo icyatumye Bobi Wine atabwa muri yombi kiramenyekana gusa hari amakuru y’uko igipolisi cyari kiri gushaka uko kimwohereza mu Murwa Mukuru Kampala ngo abe ariho akurikiranirwa. Bobi Wine yaherukaga gutabwa muri yombi mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo yashinjwaga kwiyamamaza binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uyu mugabo ni umwe mu bakandida batavuga rumwe na Leta bahabwa amahirwe mu matora azaba ahanganyemo na Yoweri Museven...
Muri Amerika hageze ubwoko bushya bwa Coronavirus

Muri Amerika hageze ubwoko bushya bwa Coronavirus

Mu Mahanga
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragaye umurwayi wa mbere ufite ubwoko bushya bwa Coronavirus. Uyu murwayi yatahuwe muri Leta ya Colorado, gusa icyarushijeho gushyira inzego z’ubuzima mu rujijo ni uko nta rugendo yigeze akorera mu bindi bihugu mu minsi ya vuba. Uyu murwayi yahise ashyirwa mu kato. Inzego z’ubuzima muri iki gihugu zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zitahure abantu bose baba barahuye n’uyu murwayi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigezemo ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nyuma y’ibindi bihugu nk’u Bwongereza, Afurika y’Epfo, u Bufaransa na Denmark. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ari ibisanzwe kuba virusi yakwihinduranya ariko bakemeza ko ubu bwoko bushya bwa Coronavirus buteye impungenge kuko bwandura vuba kurusha ubwari busa...