Mu mahanga

DRC :Koloneri Festus wa FLN yishwe

DRC :Koloneri Festus wa FLN yishwe

Mu mahanga
 Co.Festus wa FLN yivuganywe na FARDC Koloneri Festus wa FLN akaba ari nawe wariukuriye  agace k’imirwano ka Kalehe yicanwe n’abarwanyi 83,abandi 45 bamanitse amaboko. Imirwano irakomeje mu ishyamba rya Kahuzi biega na Kinono ho muri Gurupoma ya Kalehe,Kivu y’amajyepfo k’umunsi w’ejo sayine nibwo Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,wayoboraga Batayo yitwa AXES I,yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka yaguye mu mirwano. Ubwo Col Festus yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi Biyega nibwo yaguye mu mutego w’ingabo za FARDC we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima 45 abarwanyi 45 bamanika amaboko,muri 45 abarwanyi 25 bari abakobwa. Amakuru Rwandatribune.com ikesha umunyamakuru uri iKalehe n’uko Col.Festus yapfanye na bamwe mu ba ofiye har
Inzego z’umutekano za Uganda zafashe abanyarwanda barenga 200, ubu bafungiye ahantu hatazi

Inzego z’umutekano za Uganda zafashe abanyarwanda barenga 200, ubu bafungiye ahantu hatazi

Mu mahanga
Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi abanyarwanda bari hagati ya 150 na 200 zibafatiye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu ahitwa Kisoro. Impamvu z’iri tabwa muri yombi ntiramenyekana gusa ribaye mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu abanyarwanda bafatwa bagafungwa bashinjwa kuba intasi cyangwa se kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amakuru avuga ko abatawe muri yombi bari Kisoro bahurijwe ahantu hamwe, hanyuma bagashyirwa mu modoka itwara imyanda ari nayo yabajyanye kuri sitasiyo ya polisi ya Kisoro. Mu bafashwe ngo haje kugaragaramo abaturage ba Congo na Tanzania ariko bo nyuma bararekuwe, inzego z’umutekano zisigarana abanyarwanda gusa. Mu basigaye mu maboko y’inzego z’umutekano, icumi barimo abagore n’abana bo bararekurwe
Ibiganiro byo gutsura umubano w’u Rwanda na Uganda byasubitswe

Ibiganiro byo gutsura umubano w’u Rwanda na Uganda byasubitswe

Mu mahanga
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutessa kuri uyu wa Kabiri yavuze ko impamvu ikomeye yatumye italiki bari baremeranyijwe n’u Rwanda yo gukomerezaho ibiganiro byo gutsura umubano yigizwa imbere kuko Minisitiri w’Angola w’ububanyi n’amahanga atari kuyibonekamo. Min Kutesa avuga ko inama izahuza Uganda n’u Rwanda izaba taliki 18, Ugushyingo, 2019 Minisitiri Kuteesa avuga ko abavugaga ko ibiganiro byahagaze hagati ya Kampala na Kigali bibeshya. Yavuze ndetse ko ibiganiro bizaba taliki 18, Ugushyingo, 2019. Kuteesa ati: “ Rwose twari twiteguye kwakira inama twari bugirane ne bagenzi bacu b’i Kigali ariko twahisemo kuyigiza imbere kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola  na mugenzi we wa DRC batubwiye ko batazaboneka kuri iriya taliki kubera ibib
RDC.Hatangijwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

RDC.Hatangijwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu mahanga
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko ku wa Kane mu gace ka Beni ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu hatangirijwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Umuvugizi w’ingabo za Congo Léon-Richard Kasonga yatangaje ko ibikorwa byo kurwanya iyo mitwe byatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, nkuko Jeune Afrique yabitangaje. Ati “ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zatangiye kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane ibikorwa byo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro yaba iyo mu gihugu n’iy’abanyamahanga iteje ikibazo mu Burasirazuba bw’igihugu n’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.” Umukuru w’ingabo muri ako gace we yagize ati “Ibyo bikorwa byatangiriye mur
CMI muri Uganda yokejwe igitutu yemera ko ifite abanyarwanda bafunzwe

CMI muri Uganda yokejwe igitutu yemera ko ifite abanyarwanda bafunzwe

Mu mahanga
Nyuma yo gushyirwaho igitutu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, biravugwa ko Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), rwakuye abanyarwanda 35 mu nzu z’ibanga rufungiramo abantu rukabohereza kuri sitasiyo za polisi zitandukanye. Iki kikaba ari igihamya kinyomoza CMI yakunze guhakana ko nta munyarwanda ifungiye mu nzu zayo z’ibanga. Inkuru y’ibi yatangajwe na “Spy Uganda” na “pressug.com”, imbuga ebyiri za Internet muri nyinshi zikorana n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda mu icengezamatwara. Spy Uganda yanditse iti “Abayobozi bakuru mu gisirikare kuri CMI i Mbuya kubera igitutu cy’abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu Eron Kiiza na Anthony Odur barekuye abanyarwanda 35 bari mu nzu z’ibanga zifungirwamo abantu nyuma boherezwa kuri sitasiyo za polisi zitan
Inzego z’umutekano zamutwaye umwana w’ukwezi 1 hashize umwaka ataramuca iryera

Inzego z’umutekano zamutwaye umwana w’ukwezi 1 hashize umwaka ataramuca iryera

Mu mahanga
Mu mpera z’ukwezi gushize, Kayirere Julienne, yirukanywe ku butaka bwa Uganda, ajugunywa ku mupaka w’u Rwanda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abayobozi bo muri icyo gihugu. Inkuru ibabaje cyane ariko ni uko ubwo yari muri gereza, umwana we w’ukwezi kumwe yatwawe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda. Kuva icyo gihe ntiyongeye kubona umwana we ukundi, ubu umwaka urashize. Kayirere Julienne ukomoka mu Karere ka Ruhango, ku wa 5 Kanama 2017 nibwo yagiye muri Uganda agiye gushaka akazi, aho yagezeyo agatangira ubucuruzi bw’imyenda yakoreraga mu gace ka Mubende. Muri icyo gihe, yari amaze ukwezi abyaye umwana w’umukobwa, amujyana muri Uganda. Yagezeyo, umunsi umwe aza gufatwa arafungwa ashinjwa kutagira ibyangombwa. Umwana we, Joanna Imanirakiza, yonsaga yamunyazwe ku wa
Bambitswe ibikarito mu gihe cy’ibizamini

Bambitswe ibikarito mu gihe cy’ibizamini

Mu mahanga
Ishuri ryisumbuye rya Baghat muri Leta ya Karnataka mu Buhinde ryasabye imbabazi nyuma yo kwibasirwa kuko ryambitse abanyeshuri baryo ibikarito mu maso ngo badakopera mu bizamini. Amafoto yakwirakwijwe yagaragaje abo banyeshuri bari gukora ikizamini cy’ubutabire (Chimie) , bambaye ibikarito mu mutwe ngo badakopera. Ibyo bikarito byari bipfumuye ku mpande ngo batabasha gukopera bagenzi babo. Umwe mu bayobozi bo kuri icyo kigo, MB Satish avugana na BBC yasabye imbabazi kuri ako gashya yazanye kagafatwa muri rubanda nk’akagamije gukoza isoni ikiremwamuntu. Yavuze ko ari uburyo bahisemo kwifashisha nyuma yo kumva ko hari ahandi bukoreshwa. Yakomeje avuga ko abana bambitswe ibyo bikarito ku bushake bwabo kuko ari nabo babyizaniye. Ati “Ntabwo twabibategetse. No mu mafo
Tanzania Yaguze udukingirizo 30M mu rwego rwo guhangana n’ibura ryatwo.

Tanzania Yaguze udukingirizo 30M mu rwego rwo guhangana n’ibura ryatwo.

Mu mahanga
Inzego z’ubuzima mu gihugu cya Tanzania zaguze udukingirizo miliyoni 30 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ryatwo mu gihugu. BBC yanditse ko igurwa ry’utu dukingirizo ryaturutse ku kuba igiciro cyatwo kigenda kizamuka, bigaterwa na none nuko ingano y’utwo guverinoma itanga hirya no hino yagabanutse. Ibi byatumye amahoteli n’utubari mu mujyi wa Dar es Salaam batagitanga udukingirizo tw’ubuntu ku bakiriya babo nk’uko bari basanzwe babigenza. Umwe mu bakora muri hoteli yabwiye BBC ko hari amaduka asigaye agurisha udukingirizo 3000 by’amashilingi ya Tanzania, 5000 na 10, 000 ibiciro bigatandukana bitewe n’imiterere yatwo. Yagize ati “Amaduka amwe n’amwe asigaye agurisha udukiningiro ibihumbi 3000 by’amashilingi ya Tanzania, 5,000 n’10,000 ibiciro bigatandukanywa n’imite
Uganda.Abatinganyi bashobora kuzahura n’ibihano bikomeye

Uganda.Abatinganyi bashobora kuzahura n’ibihano bikomeye

Mu mahanga
Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa. Iryo tegeko ryari ryaburijwemo mu myaka itanu ishize kubw’amakosa yari arimo ariko Guverinonma yatangaje ko rigiye kubyutswa. Uganda yatangaje ko igiye kubyutsa itegeko rirwanya ubutinganyi rishobora kuzahanisha igihano cy’urupfu abazahamwa n’ibyo bikorwa. Minisitiri w’imyitwarire, Simon Lokodo yagize ati “Kuryamana kw’abahuje igitsina ntabwo ari umuco w’abagande nyamara hashize igihe hariho ubukangurambaga abatinganyi mu mashuri by’umwihariko mu rubyiruko aho bakwiza ibihuha ngo ni ibyo umuntu avukana.” Lokodo yavuze ko icyo bashaka ari uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda bisobanurwa neza, ubikora, ubikwirakwiza n’ubishishik
HCR ivuga ko nta mpunzi Igombwa gutegekwa gutaha iwabo.

HCR ivuga ko nta mpunzi Igombwa gutegekwa gutaha iwabo.

Mu mahanga
Ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, bwemeza ko ibivugwa ko bwemeranyijwe na Leta ya Tanzania n’iy’u Burundi ko  impunzi z’Abarundi zigomba gutaha iwabo byanze bikunze ari ibinyoma. HCR ivuga ko nta mpunzi yagombye gutegekwa gutaha iwabo. Abarundi bahungiye muri Tanzania ngo bari kwirukanwa ku ngufu. HCR irabyamagana Muri Kanama, 2019 Tanzania  yatangaje ko yemeranyijwe na  HCR hamwe na Leta y’u Burundi ko impunzi ziri muri Tanzania zitahawe ubwenegihugu ngo ziture zigomba gutaha uko byagenda kose. Kugeza ubu Tanzania icumbikiye impunzi zikomoka mu Burundi zigera ku 200 000. HCR yemeza ko izi mpunzi zose zifite uburenganzira bwo kuba muri Tanzania kandi ko ntawe ugomba kuzitegeka gutaha ikubagahu. Guhera muri 2017 hari amas
Scroll Up