Isange news updates

Muhanga.Hahagaritswe ibigo 2 byamashuri,ibindi birashimwa

Muhanga.Hahagaritswe ibigo 2 byamashuri,ibindi birashimwa

Isange news updates
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Olivier Rwamukwaya  yasuye bimwe mu bigo byo mu karere ka Muhanga asanga hari ibigo byarenze ku mabwiriza yatanzwe yo kuba bihagaze gutanga amasomo, asaba ko bihita bifunga bigategereza ibyemezo by’Inzego zibishinzwe, yanashimye bimwe mu bigo byakunze kuvugwamo imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri ubu bigaragara ko byikubise agashyi. Rwamukwaya yanenze ibigo byarenze ku mabwiriza ashima ibyikosoye Ni mu bukangurambaga bwatangiwe mu gihugu hose bugamije kuvuguta umuti w’ibibazo bibangamira ihame ry’Uburezi nk’umwanda mu mashuri, inda zitateguwe ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, abanyeshuri bava mu ishuri, abasiba n’abasibira, n’imiyoborere itanoze ya bi

REB yasabye ibigo by’amashuri ko bigahagarika kwirukana abana mu buryo budasobanutse

Isange news updates
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier Ikigo cy’ Igihugu cy’ uburezi mu Rwanda (REB), Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018,cyasohoye itangazo rigenewe abayobozi b’uturere twose ribasaba kwihanangiriza ibigo by’amashuri bigahagarika kwirukana abana kubera ko ababyeyi babo bataratanga amafaranga arimo n’ugahimbazamusyi ka mwarimu. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa REB, Gasana Janvier, rivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku itangira ry’umwaka w’amashuri waraye utangiye, hagaragaye ko hari ibigo by’amashuri byatangiye kwirukana abanyeshuri kubera amafaranga basabwa n’ibigo. Ngo muri ayo mafaranga harimo ayo ibigo byita ay’ isuku, amafaranga y’ ibitabo kandi bitangwa na Leta, amafaranga yo kugaburira abana ku mashuri ku bana baturuka mu miryango ibarurwa mu

Guverinoma y’u Rwanda igiye gusubizaho gahunda yo kwigisha umunsi wose abanyeshuri biga mu mashuri abanza

Isange news updates, Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda igiye gusubizaho gahunda yo kwigisha umunsi wose abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ikureho kwiga igice cy’umunsi byari bisanzwe. Iyi gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2018 ku banyeshuri biga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, izakomereze no mu yindi myaka yo hasi mu minsi itaha. Mbere y’umwaka wa 2009 abanyeshuri bigaga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bigaga mu gitondo na nyuma ya saa sita. Guverinoma yaje kubivanaho igaragaza ko ari ubushobozi buke haba ubw’ibyumba by’amashuri, abarimu n’ibindi. Tariki ya mbere Ukuboza 2017 ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente , yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’Uburezi, yavuze ko kwiga igice cy’umunsi

Ishuri St. Joseph primary school ryashimiye abana barangije amashuri abanza babonye amanota meza

Isange news updates, Rwanda
Ishuri St. joseph primary school ikigo giherereye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, kuri uyu munsi tariki 14/01/2017, ryashimiye abana bashoje umwaka wagatandatu w'amashuri abanza bitegura gutangira amashuri y'isumbuye bitwaye neza.St.Joseph primary school n'ishuri ryaboshoye kugira abana batsinze ku rwego rwo hejuru nk'uko bigaragara aho mu cyiciro cya mbere hatsinze abana 127, mu cyiciro cya kabiri hatsinze abana bagera kuri 10, bose hamwe bagize abana 137 muri abo hakabamo 10 bagize amanota 5/5 Bamwe mu bana basoje amashuri abanza muri St.Joseph primary school Umuyobozi w'ikigo bwana Bagonza Jaffer Juma yatangarije ikinyamkuru Uruvugiro.com ko yishimiye intsinzi bagize kuba barashoboye gutsinda ku kigero gishimishije.Bwana Bagonza Jaffer Juma yashimiye ababyeyi bashoboye

Abana bakoreye ibizamini bya leta muri gereza batsinze neza

Isange news updates
Abana bafungiye muri Gereza y’Abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange mu 2017, amanota yabo yerekanye ko babyitwayemo neza. Ku wa 9 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’iby’abasoje icyiciro rusange. Mu bana b’abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho undi aza mu cya gatatu. Mu bana batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yatangarije IGIHE ko gutsinda kw

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

Isange news updates
   Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, aho umubare munini w’abatsinze mu mashuri abanza ari abakobwa ndetse kuri ubu abanyeshuri baturuka mu bice by’icyaro bakaba baratsinze kigereranyo cyo hejuru ugereranyije no mu myaka yashize. MUNEDUC yatangaje aya manota kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018, aho hamuritswe umusaruro wavuye mubyo abana bamaze imyaka itandatu biga ku barangije amashuri abanza ndetse n’abamaze imyaka itatu biga ikiciro rusange (Tronc Commun), bakaba bari barakoze ibizamini bisoza ibi byiciro byombi mu mpera z’umwaka ushize wa 2017. Atangaza ku mugaragaro aya manota, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr I
Bamwe mu bana bo muri Kigali bata ishuri bakirirwa batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha

Bamwe mu bana bo muri Kigali bata ishuri bakirirwa batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha

Isange news updates
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) butangaza ko mu mujyi wa Kigali hagaragara abana benshi bata ishuri bakirirwa batoragura inyuma bishaje bita “Injyamani”. Bamwe mu bana bo muri Kigali bata ishuri bakirirwa batoragura ibyuma bishaje byo kugurisha Ibyo byuma bishaje batoragura babigurisha ku bantu nabo bajya kubigurisha ku ruganda rukora “Fer à béton” ruherereye i Rwamagana. Ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce tugaragaramo urubyiruko rukusanya ibyuma byashaje biba byatoraguwe n’abana mu ngo z’abaturage. Umwe mu bagurisha ibyuma kuri urwo ruganda rw’i Rwamagana, wanze kwivuga amazina yabwiye Kigali Today ko ubwo bucuruzi butanga agatubutse nubwo atemera gutangaza amafaranga akuramo. Agira ati “Ubu ni ubucuruzi bukomeye kan

Mugutanga igitekerezo cy’ingenga bihe mu mashuri, Perezida Kagame yasabye imbaraga mu kwigisha Ikinyarwand

Isange news updates
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Nzakamwita Servilien yagaragarije Perezida Kagame impungenge bakomeje guterwa no kuba ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri byarashyizwe mu mezi y’imvura, ku buryo gufasha abanyeshuri muri gahunda zibagenewe bigorana. Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 15, Musenyeri Nzakamwita yashimye imbaraga leta yashyize mu kwigisha siyansi n’ikoranabuhanga, asaba ko zanashyirwa mu kwigisha indimi nk’Ikinyarwanda ku buryo bwihariye, gushushanya, kuririmba n’iyobokamana, amasomo yise “inyigisho zirema umuntu”. Yagize ati “Ibiruhuko bisoza umwaka byashyizwe mu mpera z’umwaka, mu itumba, porogaramu zibakorerwa mu gihe cy’ibiruhuko ugasanga zigorana kubera imvura n’urushyana. Nk’ejo bundi twari twahuje urubyiruko ku Gi
P Fla mu bahanzi bazafasha Riderman mu gitaramo.

P Fla mu bahanzi bazafasha Riderman mu gitaramo.

Imyidagaduro, Isange news updates
Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Rap mu Rwanda, Riderman ari gutegura igitaramo kizaba ku itariki 25 Ukuboza 2017. Ku rutonde rw’abahanzi yari yatangaje bazamufasha Riderman yamaze kongeraho P Fla mu bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo. Mu minsi ishize ni bwo Riderman yari yatangaje abahanzi bazafatanya nawe muri iki gitaramo, aho kizabera ndetse n’amafaranga yo kwinjiriraho n’isaha y’igitaramo cye yise Uburyohe Concert. Riderman afite n'indirimbo nshya yigeze gushyira hanze yitiranwa n'iki gitaramo. Ku rutonde rw’abahanzi bazafasha Riderman mu gitaramo cye yise ‘Uburyohe Concert’ aho azanamurikira abakunzi be umuzingo we abakunzi be bategereje ‘MixTape Filime’, azafatanya n’abahanzi 13 batandukanye aribo: King James, Active, Queen Cha, Gabiro
Abana bo muri Green Hills bahuruje imbaga ubwo bacurangaga indirimbo ya Noheli (Amafoto)

Abana bo muri Green Hills bahuruje imbaga ubwo bacurangaga indirimbo ya Noheli (Amafoto)

Isange news updates
Abanyeshuri biga muri Green Hills Academy, ishuri riherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali batunguye abantu ubwo bababonaga bacuranga ibicurangisho bya muzika bitandukanye. Aba bana biga muri Green Hills Academy bacurangiye abantu baranezerwa Abo bana bari bambaye umwenda w’ishuri w’icyatsi n’umweru bacurangiye muri Pariking y’imodoka iri iruhande rw’inzu y’ubucuruzi izwi nka "CHIC" iri mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Ukuboza 2017. Abo bana bari bambaye utugofero turanga Noheli tw’ibara ry’umweru n’umutuku, bacuranze ibicurangisho bitandukanye birimo imyirongi, Trumpets ingoma n’ibindi. Kubera uko bacuranganga mu buryo bunogeye amatwi,byatumye abantu babarirwa mu bihumbi baza kureba no kwiyumvira uwo muziki. Bacuranga
Scroll Up