Saturday, September 19
Shadow

Runyankore

Urujijo:Haravugwa ko hafashwe imashini zongera ikibuno

Urujijo:Haravugwa ko hafashwe imashini zongera ikibuno

Runyankore
Kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira amafoto y’abagore baryamye bubitse inda, hari ibintu bisa n’amashashi ashyirwamo serumu babashyize ahagana ku kibuno ku buryo bigikanda cyane. Ku rundi ruhande, hari n’andi mafoto agaragaza amabere yambitswe ikintu gisa n’ikiyanyunyuza ku buryo uyarebye ubona yabaye maremare kurushaho. Aya mafoto yari aherekejwe n’urutonde rw’abantu 15 bivugwa ko batawe muri yombi bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye bari mu bikorwa byo kongeresha cyangwa kugabanyisha ikibuno n’amabere. Muri ayo mazina aherekejwe n’imyaka buri wese yavukiyemo, bigaragara ko umukuru yavutse mu 1967 mu gihe umuto ari uwo mu 2005. Havugwa kandi ko hafashwe imashini zongera ikibuno n’izigabanya inda hamwe n’iyongera
Nyaruguru: Abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa arenga Miliyoni 17Frw

Nyaruguru: Abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa arenga Miliyoni 17Frw

Runyankore, Rwanda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko hari abaturage benshi bamaze guhanirwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bityo bakaba barahanwe abandi bagirwa inama. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko muri rusange amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo yubahirizwa ariko hari bamwe bagaragara bayarenzeho. Ati “Tumaze guhana abantu benshi kuko ubu abasaga 1300 barahanwe bahabwa ibihano bitandukanye, hari ugufungwa iminsi mike, hari uguhagarikwa ahantu ukagirwa inama, hari ugucibwa amande. Ni Miliyoni zigera hafi kuri 17 z’amande tumaze guca abantu batubahiriza ayo mabwiriza.” Habitegeko akomeza avuga ko abahanwe biganjemo abafunguye utubari, aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda amakosa kuko icyorezo
Miss Rwanda yatangaje ko inyungu ze zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Miss Rwanda yatangaje ko inyungu ze zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Runyankore
Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe iri kamba. Mu itangazo uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yatangaje ko ‘azireberera inyungu mu gihe cy’umwaka agiye kumara ari Miss Rwanda wa 2020’. Iri tangazo rivuga ko uyu mukobwa ariwe uzikurikiranira inshingano ze nka Miss Rwanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ye. Rivuga kandi ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kumureka ngo akurikirane umushinga we ujyanye no kurwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression). Gusa azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko abigomba nka Miss Rwanda. Ntabwo higeze hatangazwa impamvu z’iki cyemezo. Twagerageje kuvugisha Nishimw
Rwanda.Kigali:Disiturikiti ya Kicukiro yareta enkora nsya yo kwerinda endwara.

Rwanda.Kigali:Disiturikiti ya Kicukiro yareta enkora nsya yo kwerinda endwara.

Runyankore
Abebembezi ba disiturikiti ya Kicukiro omu rurembo Kigali,bareta enkora nsya yo kwerinda endwara, barikukozesa akakozeso ko mutindo gw'ahaiguru akorikubasa kuribataho kakashuka amaizi okanaba omungaro. Oburyo busya bwo kukozesa orikunaba omungaro Omwebembezi wa disiturikiti ya Kicukiro omukyara Umutesi Solange,ubu yaba nagamba n'omushaki waitu w'orupapara rw'amakuru Uruvugiro.com,yashaba abataka kumanya kukozesa jye amaizi, batakakwatsire ekyokurya, nari ekintu kyona kyakubasa kubaretera endwara omu buryo byona. Omwebembezi wa disiturikiti ya Kicukoro Umutesi Solange Omwe omu bataka bari kukorera omu paka ya basi,aho omukoro ogu bagukorera,atayenda ngu amazina ge bagoreke, ,yayesimira obu buryo,burungi bwo kubijusya kunaba omungaro buri kanya batakakozire ekintu kyona y...
Gasabo-kimironko hatashywe isoko rifite agaciro ka miriyoni zisaga 60

Gasabo-kimironko hatashywe isoko rifite agaciro ka miriyoni zisaga 60

Runyankore, Rwanda
Abaturage batuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu kagali ka Nyagatovu,barishimira isoko bahawe rifite agaciro ka miriyoni zisaga 60 z'amafaranga yu Rwanda. Iri isoko ryaje ari igisubizo mu bamwe bakorerega mu muhanda bazwi nka bazunguzayi,bakoreraga muri ago gace. Abayobozi bishimiye iki gikorwa Umwe Mu baturage bagiye kwungukira muri iki gikorwa remezo,yatangarije ikinyamaku Uruvugiro.com,ko Komera nabagenzi be bagiye kwishira hamwe mu matsinda barusheho kwegerana ndetse nagahunda zibafasha kwiteza imbere zibagereho urugero nka amafaranga y'ikigega Cyangwa BDF. Iri soko ryubatswe ku bufatanye n'umujyi wa Kigali n'akarere ka Gasabo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimironko Kalisa Jean Sauveur yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko iri isoko ...
Scroll Up