
Danny, yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari hafi gusezera gukina umupira w’amaguru,
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, Usengimana Danny, yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari hafi gusezera gukina umupira w’amaguru, agasanga umugore we muri Canada.
Hamaze iminsi hari amakuru ko uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Usengimana, ateganya kureka gukina umupira akajya kubana n’umufashe we, Nyangabire Francice, bashyingiranywe mu Ukuboza 2020.
Ifoto yagiye hanze igaragaza umwambaro w’uyu mukinnyi wari muri CHAN 2020, wasinyweho na bagenzi be bose bari kumwe muri Cameroun, yatumye benshi bakeka ko ryaba ari ryo rushanwa yaba akinnye mu Rwanda no mu Ikipe y’Igihugu ku buryo yaba yarasezewe na bagenzi be.
Bagenzi be IGIHE yavugishishije, bavuze ko byari ibisanzwe, buri wese wifuje ko yasinyirwa ku mwambaro nk’urwibutso, babimukoreye.
Abinyujij...