Ubuzima

Imirimo ya nyuma  yo kubaka ibitaro bya Nyarugenge irarimbanyije

Imirimo ya nyuma yo kubaka ibitaro bya Nyarugenge irarimbanyije

Ubuzima
Imirimo ya nyuma yo kubaka ibitaro bya Nyarugenge irarimbanyije, aho byitezwe ko Ugushyingo 2019 kuzasiga byuzuye ku buryo bizatangira gutanga serivisi ku barwayi muri Gashyantare 2020. Ibi bitaro byatangiye kubakwa muri Gashyantare umwaka ushize ku nkunga yatanzwe n’Ubwami bw’u Bubiligi. Icyiciro cyabyo cya mbere cyatwaye miliyari zisaga esheshatu mu gihe ubariyemo n’icya kabiri bizaba bifite agaciro ka miliyari 12 Frw. Ubu imirimo igeze ku kigero cya 90% ndetse mu minsi mike icyiciro cyabyo cya mbere kizaba kirangiye. Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko ubu bamaze gutanga isoko ry’ibikoresho ku buryo mu Ukuboza bizaba byamaze kuboneka. Ati “Ubu tugeze kuri 91% bivuze ko hasigaye 9%, twizera neza ko mu mpera za Ugushyingo tuzaba dusoje ha
“Meteo Rwanda” Yaburiye abaturage ko hazagwa imvura nyinshi irimo imvura n’umuyaga

“Meteo Rwanda” Yaburiye abaturage ko hazagwa imvura nyinshi irimo imvura n’umuyaga

Ubuzima
Ikigo cy’iteganyagihe ‘Meteo Rwanda’ uyu munsi cyasohoye itangazo riburira ko guhera uyu munsi ku wa 17 kugeza ejobundi ku wa 19 Ukwakira 2019, hazagwa imvura nyinshi irimo imvura n’umuyaga, izaba iri hagati ya milimetero 10 na 40 ku munsi. Iryo tangazo rivuga ko imvura ziyongera ku munsi w’ejo, rigira riti “Meteo Rwanda iramenyesha abaturarwanda bose ko hagati ya tariki ya 17 na 19 Ukwakira 2019 hateganyijwe imvura mu bice byinshi by’igihugu iri hagati ya milimetero 10 na 40 ku munsi. Biteganyijwe ko iyi mvura iziyongera ku itariki ya 18 na 19 cyane cyane mu ntara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.” Iyi mvura ahanini ngo iraterwa n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka byiganje mu karere u Rwanda ruherereyemo. Rikomeza rivuga kandi ko hateganyijwe u
Gasabo.babangamiwe n’amazi  aturuka mu muhanda baheruka kubakirwa n’aturuka mu misozi ibakikije

Gasabo.babangamiwe n’amazi aturuka mu muhanda baheruka kubakirwa n’aturuka mu misozi ibakikije

Ubuzima
Abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bavuga ko babangamiwe n’amazi aturuka mu muhanda baheruka kubakirwa n’aturuka mu misozi ibakikije atarahawe uburyo buhamye bwo kuyafata akaba abangiriza imyaka n’inzu. Abaturage bavuze ko uwo muhanda Zindiro-Masizi umaze amezi make utashywe ariko aho imvura itangiriye kugwa ari nyinshi, umuvu urenga inzira wagenewe ukagera mu ngo zabo no mu myaka. Bavuga ko uretse kuba amazi arenga inzira yagenewe kubera ari nto akabangiriza imyaka, n’abantu n’ibinyabiziga bagorwa no kuwugendamo iyo imvura ihise kubera uba wuzuyemo amazi n’ibyondo byinshi. Umwe muri bo yagize ati “Ntibateganyije aho amazi agomba guca kandi uri munsi y’imisozi. Hari n’ahari ruhurura idakoze amazi yose yamanuka agahita akubita inzu z’abaturage. Nk’imvu
Gasabo.yamuteye icyuma nawe icyitera mw’ijosi arapfa

Gasabo.yamuteye icyuma nawe icyitera mw’ijosi arapfa

Ubuzima
Kuri uyu wa Gatandatu mu mudugudu wa Urugwiro I, Akagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko umugabo witwa  Yozefu w’imyaka 35 bivugwa ko yateye icyuma mugenzi we witwa Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane. Yozefu amaze gukora biriya ngo nawe yahise yitera icyuma mu ijosi ariyica. Nyuma yo gutera mugenzi we icyuma mu rubavu nawe yahise akitera mu ijosi arapfa Uwakomerekejwe mu rubavu yajyanywe mu bitaro bya Kibagabaga n’aho umurambo wa Yozefu ujyanwa ku bitaro bya Kakiru, muri Gasabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko Angelique Uwinkindi  yabwiye Umuseke ko byabaye mu saa 14h00. Ati: ” Twatabajwe batubwira ko umuntu ateye undi icyuma nawe akakitera mu ijosi ariko nta makuru arambuye y’icyo bapfaga turamenya kuko biri gukorwa
Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani.

Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani.

Ubuzima
Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara akurinyweho kubyara uruhinja akarujugunya mu musarani. Byabaye kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Rugomero mu Kagari ka Nyaruteja aho yari asanzwe abana n’ababyeyi be. Uwo mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo mukobwa yari amaze ibyumweru bigera kuri bitatu avuye i Kigali atwite. Ati “Yigaga mu wa gatatu amaze gukora ikizamini yagiye i Kigali; yagarutse atwite. Bivugwa ko yaba yarayiterewe i Kigali kuko nta byumweru bitatu amaze avuyeyo.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Kayinamura Jean Baptiste, yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturanyi. Ati “Tumaze kumenya amakuru twagiye dusanga ni byo; umwana twasanze yamaze gupfa. Uwo mukobw
Musanze.Hagaragajwe 5 mu bafashwe mpiri mu bishe abaturage

Musanze.Hagaragajwe 5 mu bafashwe mpiri mu bishe abaturage

Ubuzima
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagaragaje abantu batanu bafashwe mpiri mu bikorwa byo guhiga abagizi ba nabi, nyuma yo kugaba igitero ku baturage bakica abasivili 14 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, abandi bagakomereka.   Bavugaga ko bafite isezerano ko bazafata igihugu   Abenshi binjiye muri FDLR banyuze muri Uganda   Bahagurutse muri RDC ari 45   RDF yarabarashe bakwira imishwaro Ni ibikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, ubwo mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe. Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe w
Ikibazo cy’ubwiherero rusange mu mujyi wa Kigali kigiye gukemuka

Ikibazo cy’ubwiherero rusange mu mujyi wa Kigali kigiye gukemuka

Ubuzima
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kubaka ubwiherero rusange hirya no hino mu mujyi mu gukemura ikibazo cy’ababukenera mu bagera kuri miliyoni 1.2 bawugendamo. Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hari ubwiherero rusange 31. Ibi ni ikibazo gikomeye mu mujyi urimo abagera kuri miliyoni 1.2 kuko n’ubuhari butari ku mihanda minini y’Umujyi wa Kigali. Uwitwa Carine yabwiye Saturday Times ko aherutse kubura ubwiherero muri Nyabugogo. Ati “Mperutse kumva nkeneye gukoresha ubwiherero bw’abagore ubwo nari Nyabugogo, ariko naje gusanga bigoye kuhabona ubwiherero rusange.” Ubuyobozi bwigeze gusaba amahoteli kujya yorohereza abagenzi gukoresha ubwiherero bwabo ariko ntacyo byakemuye. Ikibazo cy’ubwiherero rusange mu mujyi wa Kigali gishobora kuba umugani kuko umujyi wa Kigali ugiye k
Ubuhinde.Ivu rya mahatma Ghandi ry’ibwe

Ubuhinde.Ivu rya mahatma Ghandi ry’ibwe

Ubuzima
Buriya bujura bwakozwe mu gihe Abahinde bo mu idini gakondo ry’Abahindu bizihizaga imyaka 150 Ghandi yari bube yujuje iyo aza kuba akiri ho. Mahatma Ghandi yapfuye arashwe n’umusore witwa Nathuram Godse amuziza ko yashakaga ubumwe bw’Abahindu n’Abisilamu. Icyo gihe hari muri 1948, Ghandi akaba yari afite imyaka 78 y’amavuko. Bariya bajura kandi basize banditse ku gituro cya Ghandi ijambo ‘  Umugambanyi(Traitor). Polisi ikorera mu gace ubu bujura bwabereye mo ivuga ko bishoboka cyane ko ababikoze ari abashyigikiye ubuhezanguni bwa Godse, isaba abafite ibitekerezo nk’ibye kubireka. Umukozi wari ushinzwe kurinda igituro cya Ghandi witwa Mangaldeep Tiwari avuga ko yari yasize afunguye ikirahure cy’aho nyakwigendera yari ashyinguye kugira ngo abantu bamurebe bibuke ib
Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu iwe yimanitse

Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu iwe yimanitse

Ubuzima
Umugabo witwa Sibomana Regis w’imyaka 28, wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Kabatasi mu Mudugudu wa Gitaraga, yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu kiziriko bigakekwa ko yiyahuye. Ibi byagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2019 ahagana mu masa moya z’igitondo, ubwo umugore we wari umaze iminsi arwaje mukuru we mu bitaro yagarutse iwe agasanga harakinze akajya kurara mu baturanyi. Mu gitondo yishe urugi ngo yinjire mu nzu agezemo asanga umugabo we amanitse mu mugozi ahita yitabaza abaturanyi n’ubuyobozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Byaruhanga John Bosco, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko yanyoye inzoga nyinshi zikamutera kwiyahura. Yagize ati “Bwakeye mu gitondo dusanga yimanitse mu mugozi twahise tumufa
Ibyo ushobora kunywa bikagufasha gusukura umwijima no gutuma ukora neza

Ibyo ushobora kunywa bikagufasha gusukura umwijima no gutuma ukora neza

Ubuzima
Umwijima ni urugingo rw’ingenzi mu mubiri. Akamaro kawo ka mbere ni ugusukura amaraso aba avuye mu rwungano ngogozi yerekeza ahantandukanye mu mubiri. Umwijima ufasha kandi mu gusohora ibinyabutabire n’ibyasigaye ku miti tuba twanyweye, bityo umubiri ntubonekemo uburozi. Iyo umwijima udakora neza, ngo usohore iyo myanda iba irimo n’uburozi bishobora kuba byinshi mu mubiri bikaba byateza akaga n’indwara zikomeye. Hari ibyo ushobora kunywa bigafasha umwijima mu gukora akazi kawo ko gusohora uburozi. Ibyo kunywa byagufasha gusukura umwijima no kuwurinda uburozi  Amazi Amazi aza ku mwanya wa mbere mu bifasha gusukura umwijima ndetse n’impyiko. Kunywa amazi ahagije buri munsi bifasha umubiri gukora neza. Nywa byibuze litiro 2 cg ibirahuri 8 by’amazi buri munsi. Bizagufas
Scroll Up