Saturday, October 23
Shadow

Author: admin

Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite “Karuranga

Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite “Karuranga

Imyidagaduro
Rev Karangwa John wigeze kuba Umuvugizi wungirije mu Itorero ADEPR yagizwe umwere ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku byaha byo gukoresha inyandiko mpimbano. Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka. Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s). Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza. Rev Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yiz...
yaraye afatiwe mu rugo rw’abandi asambana n’umukobwa waho,baramukomeretsa

yaraye afatiwe mu rugo rw’abandi asambana n’umukobwa waho,baramukomeretsa

Mu Rwanda
Umugabo w’imyaka 40 utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza yaraye afatiwe mu rugo rw’abandi asambana n’umukobwa waho, basaza be babiri baramufata baramukubita kugeza ubwo akomeretse mu mutwe mu buryo bukomeye. Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021 ahagana saa sita z’ijoro, bibera mu Mudugudu wa Juru mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo asanzwe ari inshuti mu buryo bukomeye n’uyu mukobwa w’imyaka 30 ariko ukiba iwabo. Mu ijoro ryakeye, ngo uyu mugabo yasanze uyu mukobwa iwabo mu rugo ahagana saa sita atangira kwiha akabyizi mu rugo rw’ababyeyi b’uyu mukobwa. Basaza be bari bamaze iminsi bakeka urukundo hagati y’aba bom...
Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Mu Mahanga
Capt Kibanza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari ugiye kwiba ihene. Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gitondo tariki 30 Ukuboza 2020, mu gace ka Nyamilima aho inyeshyamba za FDLR zari zigiye kwiba ihene z’abaturage nkuko ikinyamakuru L’Interview cyabitangaje. Ubwo abaturage babonaga inyeshyamba za FDLR, batabaje igisirikare cya Leta gikorera hafi, kiza guhangana n’inyeshyamba. Nibwo Capt Kibanza yaguye muri iyo mirwano. Abaturage basabye ko ingabo zibarizwa muri ako gace zasimbuzwa, hakazanwa izindi zibasha guhangana n’uwo mutwe wa FLDR ukomeje kuyogoza ako gace.Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR
Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Mu Mahanga
Ihuriro ry’amashuri yigenga muri Kenya (Kenya Private Schools Association) ryatangaje ko hirya no hino muri iki gihugu habarurwa amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera ibihombo yatewe n’icyorezo cya Covid-19, ibi ngo byatumye abanyeshuri barenga ibihumbi 56 bisanga nta mashuri bafite. Iri huriro ryatangaje ko amashuri yafunze imiryango yiganjemo ayo muri Nairobi na Mombasa. Icyateye aya mashuri gufunga ngo ni uko yamaze hafi amaze icyenda nta munyeshuri wishyura amafaranga y’ishuri kuko bari batakiga kubera Coronavirus. Ibi byatumye abura amafaranga yo kwishyura abarimu n’abakozi ahitamo gufunga. Zimwe mu nyubako yakoreragamo ubu zatangiye gukodeshwa n’abacuruzi izindi zitangira gukoreshwa nk’amacumbi y’abanyeshuri ba kaminuza. Mu gihe biteganyijwe ko amashuri azatangira ku...
Gitifu w’Umurenge wa Kibeho,ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw yatawe muri yombi

Gitifu w’Umurenge wa Kibeho,ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw yatawe muri yombi

Ubukungu
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw zari gukoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu murenge. Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe. Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z’abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri. Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta a...
Abantu barindwi barimo umwana w’imyaka 13 bishwe na Coronavirus mu Rwanda

Abantu barindwi barimo umwana w’imyaka 13 bishwe na Coronavirus mu Rwanda

Mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 yatangaje ko abantu barindwi barimo umwana w’imyaka 13 bahitanywe na Coronavirus, mu gihe 122 aribo bayanduye. Mu bahitanywe na Coronavirus harimo umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo mu karere ka Nyamasheke, abagabo batatu barimo uw’imyaka 51, uw’imyaka 60 n’uwa 63 bo mu mujyi wa Kigali, umugore w’imyaka 62 wo muri Kigali, umugabo w’imyaka 61 wo muri Gatsibo n’undi w’imyaka 66 wo muri Karongi. Abapfuye kuri uyu wa Gatatu batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka bagera kuri 86. Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya banduye ari 122 mu bipimo 3409 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura bose mu gihugu ungana na 8250. Abakize ni 30, bikaba by...
Gisagara:Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umwana w’imyaka 15 agapfa

Gisagara:Gitifu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umwana w’imyaka 15 agapfa

Mu Rwanda
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jerome, yatawe muri yombi akekwaho gukubita umwana w’imyaka 15 witwa Musabyamahoro Ethienne agapfa yatawe muri yombi. Abavandimwe ba Musabyamahoro Etienne, batuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga babwiye itangazamakuru ko yapfuye aruka amaraso nyuma yo gukubitwa na gitifu w’Umurenge wa Mukindo afatanyije n’abapolisi. Bavuga kandi ko uyu mwana yakubiswe bamushinja ko ari umwe mu bateye amabuye imodoka ya gitifu. Abavandimwe ba nyakwigendera bavuze ko yapfuye aruka amaraso Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Polisi yagize iti “Mwiriwe, aya makuru avuga iby’urupfu rwa Musabyamahoro Etienne wafatanywe n’abandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yamenyekanye. Naho ku ibijyanye n’...
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko rwasubitse igikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko rwasubitse igikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube

Ubukungu
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwatangaje ko rwasubitse igikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube (channels) rwari rumaze iminsi rukora, ruvuga ko rugiye kongera kunonosora uburyo bwiza byakorwamo. Ibi RMC yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2020. Ni nyuma y’uko iki gikorwa cyo kwandika imiyoboro ya YouTube kitari cyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye, aho hari abavugaga ko bidakwiriye. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RMC, Barore Cléophas, rigira riti “RMC yifuje gusobonura neza ko icyifuzo cyo kwandikisha imiyoboro ya YouTube cyatanzwe mbere na mbere n’abanyamakuru bakoresha YouTube mu kugeza amakuru ku babakurikira nk’abanyamakuru b’umwuga.” “RMC yahisemo kubanza kongera gukora izindi nyigo zisumbuyeho mbere yo gukora iki gikorwa...
Ngoma:Gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw,

Ngoma:Gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw,

Ubukungu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko mu mezi abiri buzaba bwujuje icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka gare nshya igezweho nyuma yo gusenya iyari isanzwe ikoreshwa. Ni gare izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 800 Frw, ikaba izubakwa na Sosiyete Jali Investments imenyerewe mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kitezwe kurangira mu mezi abiri kikazaba kigizwe na parking y’imodoka. Yagize ati “Nibyo koko gare yari ihari twarayisenye tuyimurira aho bita ku Karutaneshwa, hariya yari isanzwe hagiye kubakwa na Sosiyete yitwa Jali Investments. Baratangira kuhubaka gare igezweho muri uku kwezi kwa Mbere, turateganya ko mu m...
Bobi Wine yatawe muri yombi

Bobi Wine yatawe muri yombi

English News, Mu Mahanga
Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, akaba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe mu kwezi gutaha yatawe muri yombi. Daily Monitor yatangaje ko Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Gatatu mu Gace ka Kalangala kari rwagati mu gihugu hamwe n’abandi bari mu bamufasha mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Ntabwo icyatumye Bobi Wine atabwa muri yombi kiramenyekana gusa hari amakuru y’uko igipolisi cyari kiri gushaka uko kimwohereza mu Murwa Mukuru Kampala ngo abe ariho akurikiranirwa. Bobi Wine yaherukaga gutabwa muri yombi mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo yashinjwaga kwiyamamaza binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uyu mugabo ni umwe mu bakandida batavuga rumwe na Leta bahabwa amahirwe mu matora azaba ahanganyemo na Yoweri Museven...