Monday, October 18
Shadow

Author: admin

Abitegura kw’ibaruka bati “kubona imyenda y’umwana muri iki gihe ari ibintu bigoranye

Abitegura kw’ibaruka bati “kubona imyenda y’umwana muri iki gihe ari ibintu bigoranye

Ubuzima
Bamwe mu babyeyi batuye mu mujyi wa Kigali bitegura kubyara basabye ko bafashwa kubona aho bagurira imyenda y’Uruhinja muri ibi bihe umujyi uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kugeza tariki 7 Gashyantare 2021, ubwo ibikorwa bimwe na bimwe bizaba byongera gufungura. Ni ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Bitaro bya Muhima kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu babyeyi bavuze ko bafite ikibazo cyo kubona aho bahahira imyenda y’abana kuko ibikorwa by’ubucuruzi byafunzwe. Uwamahoro Patricie utuye mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubona aho bagurira imyenda bibagoye ahanini bitewe no kuba badafite ubusho...
António Guterres, yahamagariye isi gusaranganya inkingo,n’ibihugu bikennye.

António Guterres, yahamagariye isi gusaranganya inkingo,n’ibihugu bikennye.

Ubuzima
Mu gihe hari kugaragara ubusumbane bushingiye ku mikoro y’ibihugu mu gutanga inkingo za Coronavirus, Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahamagariye isi gusaranganya inkingo, kuko kugeza ubu ibihugu bikize aribyo byatanze inkingo nyinshi naho ibikennye bikaba byarasigaye inyuma. Guterres yavuze ko imibare yerekana uko inkingo za Coronavirus zitangwa, igaragaza ko hari inkingo zirenga miliyoni 70 zamaze gutangwa, ariko iziri munsi y’ibihumbi 20 akaba ari zo zimaze kugera mu bihugu by’Afurika nka hamwe mu habarizwa ibihugu byinshi bikennye. Uyu muyobozi kandi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Icyuho gishingiye ku bumuntu kiri mu isi kirigushyira buri wese mu kaga. Dukeneye ko gutera inkingo ku isi bigera kuri buri wese, aho ari hose.” Yahamaga...
Urubuga rwa Facebook rwafunze urukuta rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu,

Urubuga rwa Facebook rwafunze urukuta rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu,

Mu Mahanga
Urubuga rwa Facebook rwafunze urukuta rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, rumuziza kurenga ku mabwiriza arugenga. Netanyahu yahowe kuba yaranditse ku rukuta rwe ati "Niba ufite inshuti cyangwa undi wo mu muryango wawe ufite imyaka 60 utarakingirwa, ushobora kwandika hano amazina ye ndetse na nimero ye telefoni ya hanyuma nkamuhamagara nkamusaba kurwiteza". Facebook yavuze ko mu mabwiriza ayigenga, itemerera abantu kubaza abandi amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo bwite, bityo kuba Netanyahu yabikoze kandi ari Umuyobozi Mukuru ari ukuyarengaho ari nayo mpamvu agomba gufatirwa uwo mwanzuro. Ishyaka rya Netanyahu ryatangaje ko ibyatangajwe n’uyu muyobozi "byari bigamije gukangurira abantu bageze mu myaka 60 gufata urukingo hagamijwe kurokora ubuzima bwabo”. Israel ...
Abagize imiryango igera ku munani bavuga ko batunguwe no gufungirwa inzira bari bamaze imyaka myinshi bakoresha

Abagize imiryango igera ku munani bavuga ko batunguwe no gufungirwa inzira bari bamaze imyaka myinshi bakoresha

Ubukungu
Abagize imiryango igera ku munani ituye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, bavuga ko batunguwe no gufungirwa inzira bari bamaze imyaka myinshi banyuramo n’umuturanyi wayo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tarikiya 2 Gashyantare 2021, ni bwo bamwe mu bagize iyi miryango basanze inzira banyuramo yafunzwe. Bamwe mu baganiriye na TV1, bavuga ko babangamiwe n’uburyo umuturanyi wabo yafunze inzira banyuragamo mu gihe bamaze imyaka myinshi ariyo bakoresha. Umwe ati “ Ikibazo dufite hano ni ikibazo cy’inzira twacagamo, twasanze yafunzwe kandi twaraje dusanga iyo nzira ihari tukaba dufite ikibazo cy’aho tugomba guca. Ejo twarabyutse nk’ibisanzwe tujya mu kazi noneho mukuza dusanga aho twacaga baharunze igitaka ariko urumva igikorwa nyir’izina cyari...
Bugesera:Habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 50 mu mugezi wa Akagera

Bugesera:Habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 50 mu mugezi wa Akagera

Ubuzima
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 50 wabonetse mu Mugezi w’Akagera mu ruhande ruherereye mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi buvuga ko butaramenya imyirondoro ye n’aho yiciwe. Uyu murambo wagaragaye mu mazi kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Amakuru avuga ko ubwo abagabo barimo baroba mu gishanga cy’Umugezi w’Akagera giherereye ahazwi nko mu Karumuna, babonye umufuka ureremba mu mazi, mu kuwukuramo ngo basanzemo umurambo w’umugabo utazwi muri ako gace bahita bahamagara ubuyobozi kugira ngo bukurikirane neza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Beatha, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu masaha ya saa Munani z’amanywa ubwo wabonwaga n’abatur...
Leta ya Ethiopia irahakana inkuru zivuga ko abantu ibihumbi n’ibihumbi b’abasivire

Leta ya Ethiopia irahakana inkuru zivuga ko abantu ibihumbi n’ibihumbi b’abasivire

Mu Mahanga
Leta ya Ethiopia irahakana inkuru zivuga ko abantu ibihumbi n’ibihumbi b’abasivire bishwe mu ntambara yabaye mu ntara y’amajyaruguru ya Tigray. Kuri uyu wa kabiri, amashyaka atatu atavuga rumwe na leta yo mu ntara ya Tigray yashinje abasirikare ba Ethiopia na Erithrea ko bishe abantu, ivuga ko abasivire 52.000 bishwe. Ntabwo basobanura icyo bashingiyeho mu kuvuga iyo mibare, ariko bakavuga ko muri abo bishwe harimo abagore, abana hamwe n’abakuru b’amadini. Leta ya Ethiopia ivuga ko izo nkuru ntaho zishingiye kandi ko zifite impamvu za politike. Yavuze kandi ko ibabajwe n’abasivire bahasize ubuzima, ariko ko nta bantu benshi bahaguye kubera igisirikare gikurikiza amategeko. Umuryango w’abibumbye-ONU uvuga ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi cyane, mu gihe Leta yabangiye gus...
Barashinja abasirikare bo mu gisirikare cya Uganda, gusambanya ku gahato abagore bakora mu birombe.

Barashinja abasirikare bo mu gisirikare cya Uganda, gusambanya ku gahato abagore bakora mu birombe.

Mu Mahanga
Abacukuzi bo mu gace ka Karamoja, barashinja abasirikare bo mu gisirikare cya Uganda, gusambanya ku gahato abagore bakora mu birombe. Inkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko aba baturage basabye leta kubarenganura kuko igihe cyose batanze ibirego by’ababahohoteye bafatwa bagafungwa ariko nyuma y’igihe gito bakarekurwa. Umwe mu bacukuzi bo muri ako gace Sandra Aleper, avuga ko abantu bose bafashwe ku ngufu ibirego byabo byashyikirijwe ubutabera ariko bikaba iby’ubusa. Yagize ati “Ukwezi gushize hari umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu gace ka Nakabaat wasambanyijwe ariko uwamufashe yararekuwe. Aha ntiduhabwa ubutabera kandi ntitwahava kuko niho dukura imibereho.” Ibi byashimangiwe n’undi wafashwe ku ngufu utifuje ko imyirondoro ye igaragagara, wavuze ko aba basirikare babasanga a...
Kasese accidents blamed on roadworks

Kasese accidents blamed on roadworks

English News
The spot on the Hima-Rugendabara road in western Uganda where multiple-vehicle collision claimed 10 lives on Tuesday night was a black spot known to government authorities, but lacked warning signs for motorists. In addition, the highway section is under reconstruction and was piled with mounds of gravel which rendered only one side of the road motorable, police and Uganda National Roads Authority (UNRA) confirmed yesterday. Mr Mathius Okwir, the Rwenzori East Regional traffic officer, said 33 people injured in the night accident that involved five vehicles were taken for treatment at Kilembe Hospital and St Paul’s Health Centre III. “The cause of the accident was the heaps of murrum on the road and no safety signs for motorists,” Mr Okwir said in reference to materials poured ...
Arashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli

Arashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli

Ubukungu
Mu Karere ka Rusizi buri gihe mu ntangiriro z’umwaka hari abaturage bibumbira mu matsinda bagateranya mafaranga agera ku 1000 kuri buri rugo noneho umwaka wajya kurangira bakayateranya bakayagura inka bakayibaga ku bunani buri wese agatwara ku nyama. Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe. Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli. Ati “Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituwel...
Kremlin critic Navalny’s ally charged with breaching pandemic rules over protest

Kremlin critic Navalny’s ally charged with breaching pandemic rules over protest

English News
(Reuters) - Russian law enforcement on Thursday charged Lyubov Sobol, an ally of Kremlin critic Alexei Navalny, with breaching COVID-19 restrictions by calling on people to join a nationwide protest last month, her lawyer said. The case against Sobol is part of a police crackdown on Navalny's allies after they staged nationwide rallies to protest his imprisonment.