Wednesday, September 22
Shadow

Author: admin

Ngororero:RIB yataye muri yombi gitifu ukekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo

Ngororero:RIB yataye muri yombi gitifu ukekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo

Mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira ho mu karere ka Ngororero, Habiyakare Etienne yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yagenewe abangavu babyariye iwabo. Uyu muyobozi yaherukaga guhagarikwa n’akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu, ahita atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 nibwo yagarutse ahita atabwa muri yombi. Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Ati “Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’itsinda Dusezere ubukene ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngororero, dosiye ir...
Inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana.

Inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana.

Ubuzima
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse abo bana hari umugore nawe utuye hafi aho inkuba yatwitse ukuguru, ubu akaba yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima, ku biro by’umurenge naho yakubise “Ca...
umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe

umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe

Ubuzima
Karemera Abraham wari umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International Rwanda, yishwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2021 avuye ku kazi, iyi nkuru y’incamugongo ikaba yashenguye cyane uyu mubyeyi wabuze umushoferi we wapfuye bamaze akanya batandukanye. Ingabire Marie Immaculée yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi ari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoreshwa isuzuma ngo hamenyekanye icyishe Karemera Abraham. Uyu mubyeyi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi. Ingabire Marie Immaculée avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo ...
RAB:Hari abatekinisiye barenga 200 birukanywe mu buryo bo bemeza ko burimo akarengane.

RAB:Hari abatekinisiye barenga 200 birukanywe mu buryo bo bemeza ko burimo akarengane.

Ubukungu
Ivomo:Taarifa Nta gihe kirekire gishize Leta y’u Rwanda itangije amavugurura mu bigo byayo, ikabikora ivuga ko biri mu rwego rwo kwirinda gukomeza gukoresha abakozi ba baringa, bahenda Leta. N’ubwo iyi Politiki igamije ibyiza, Taarifa yamenye ko mu Kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB) hari abatekinisiye barenga 200 birukanywe mu buryo bo bemeza ko burimo akarengane. Aya mavugurura mu bigo bya Leta yatangiye tariki 30, Kamena, 2020  nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. Iriya nama yasanze ari ngombwa ko abakozi ba Leta bagabanywa kugira ngo abasigaye mu kazi babe ari abakozi batanga umusaruro kandi badahenze Leta. Tariki 02, Gashyantare, 2021 abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi( RAB) bamenyeshejwe ibya ziriya Urwandiko bagejejweho dufiti...
Muhanga: Igice cy’Urusengero cyubakiweho imibiri y’abazize Jenoside kizasenywa

Muhanga: Igice cy’Urusengero cyubakiweho imibiri y’abazize Jenoside kizasenywa

Mu Rwanda
Ivomo:Umuseke.rw Komisiyo ihuriweho n’Inzego zitandukanye z’Itorero (ADEPR), Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, IBUKA n’Inzego z’Umutekano bemeje ko igice cy’Urusengero gisenywa kuko ngo kirimo imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa hakaba hashize imyaka 26 abari bafite amakuru batayavuga. Ni Komisiyo yashyizweho nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko ku Rusengero rw’Abapantekote ruherereye i Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye bahabonye imibiri y’abishwe muri Jenoside. Icyo gihe nibwo iyo Komisiyo irimo Abayobozi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, ubugenzacyaha, Polisi na IBUKA yahise ijyaho itangira gucukumbura uko ikibazo giteye. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko batewe agahinda no kuba kugeza ubu iki cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa kugira ngo imibiri...
Nyarugenge-Gitega:Umwana w’imyaka 16  yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma

Nyarugenge-Gitega:Umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma

Ubuzima
Umwana w’imyaka 16 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge uba mu muhanda, yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma nyuma yo kunanirwa kumvikana ku kugabana amafaranga 500 Frw bari bahawe n’umugiraneza. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma. Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we. Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE iby’aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahis...
Danny, yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari hafi gusezera gukina umupira w’amaguru,

Danny, yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari hafi gusezera gukina umupira w’amaguru,

Imikino
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, Usengimana Danny, yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko ari hafi gusezera gukina umupira w’amaguru, agasanga umugore we muri Canada. Hamaze iminsi hari amakuru ko uyu rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Usengimana, ateganya kureka gukina umupira akajya kubana n’umufashe we, Nyangabire Francice, bashyingiranywe mu Ukuboza 2020. Ifoto yagiye hanze igaragaza umwambaro w’uyu mukinnyi wari muri CHAN 2020, wasinyweho na bagenzi be bose bari kumwe muri Cameroun, yatumye benshi bakeka ko ryaba ari ryo rushanwa yaba akinnye mu Rwanda no mu Ikipe y’Igihugu ku buryo yaba yarasezewe na bagenzi be. Bagenzi be IGIHE yavugishishije, bavuze ko byari ibisanzwe, buri wese wifuje ko yasinyirwa ku mwambaro nk’urwibutso, babimukoreye. Abinyujij...
Kiyovu Sports yahaye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi bayo bari mu rugo

Kiyovu Sports yahaye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi bayo bari mu rugo

Imikino
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwageneye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi n’abandi bakozi bayo muri ibi bihe bya COVID-19 batari mu kazi. Kiyovu Sports ni yo kipe ya mbere yafashe icyemezo cyo gusubika amasezerano y’abakozi bayo ku wa 15 Mutarama 2021, kuko nta mikino iri kuba. Muri iki cyumweru, ubuyobozi bwayo bwagejeje inkunga y’amafaranga ku bakinnyi n’abandi bakozi bayo mu rwego rwo gukomeza kubitaho muri ibi bihe bya COVID-19, aho bamwe muri bo bari muri gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali. Nubwo yirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga batanze, Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yabwiye IGIHE ko ari icyiciro cya mbere cy’ubufasha batanze, ariko iyi gahunda izakomeza bitewe n’uko ubushobozi buzajya buboneka. Ati “Murabizi ko tumaze iminsi tutari k...
Uburusiya bwirukanye ku butaka bwabwo abakora mu biro by’abahagarariye Ubudage, Suwede na Polonye

Uburusiya bwirukanye ku butaka bwabwo abakora mu biro by’abahagarariye Ubudage, Suwede na Polonye

Mu Mahanga
Uburusiya bwirukanye ku butaka bwabwo abakora mu biro by’abahagarariye Ubudage, Suwede na Polonye bashinjwa ko bifatanije n’abari mu myigaragambyo yo gushigikira wa munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi Alexei Navalny, wafunzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya avuga ko aba batatu bagiye mu “myigaragambyo itemewe n’amategeko” ku wa 23 Mutarama 2021. Ibihugu byabo biramagana iyi ngingo, cyo kimwe n’Ubwongereza, Ubufaransa hamwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi. Navalny ni umukeba ukomeye wa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya. Iyi ngingo yo kwirukana aba bantu yagiye gutangazwa haciye amasaha makeya gusa Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell, abonanye na Minisitiri w’Ubu...
Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge arafunzwe

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge arafunzwe

Mu Rwanda
Ivomo.igihe.com Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent, hamwe n’abandi bantu babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu. Amakuru IGIHE yamenye ni uko CSP Kayumba afunganywe na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephrem. Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeye ko aba bagabo bafunzwe gusa yirinda kuvuga uburyo icyaha cy’ubuhemu bashinjwa cyakozwe kuko iperereza rigikomeje. CSP Kayumba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe Ntakirutimana afungiye Kicukiro naho Mutamaniwa akaba afungiye ku Kimihurura.