Saturday, September 26
Shadow

Author: admin

Gusaba Guhinduza amazina

Gusaba Guhinduza amazina

Rwanda
Uwitwa Mugisha Gentil mwene Nzeyimana Augustin na Mukakalisa virginie utuye mu Mudugudu wi Intsinzi akagari ka Gacamo  umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge  mu mujyi wa Kigali uboneka kuri Telephone 0784804739 Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina Gentil ,mu mazina asanganywe ariyo Mugisha Gentil akitwa Mugisha Yves Impamvu atanga ni uko izina Gentil atari izina yiswe n'ababyeyi . (more…)
USA. Ibyamamare byagiye birokoka urupfu rw’amasasu

USA. Ibyamamare byagiye birokoka urupfu rw’amasasu

Imyidagaduro
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abantu bemerewe gutunga imbunda, nk’uko umuntu ashobora gutunga ikindi kintu nkenerwa mu buzima bwe bwa buri munsi.   Buri Leta mu zigize Amerika, iba ifite itegeko rijyanye no gutunga imbunda gusa akenshi hari abarirengaho bakazikoresha mu buryo budakwiriye ndetse bagasagarira abantu bamwe bakahasiga ubuzima. Ibyamamare byinshi byagiye byivuganwa n’abantu batandukanye birashwe, abandi bakaraswa ku bw’amahirwe ntibapfe. IGIHE yakusanyije urutonde rwa bimwe mu byamamare muri Amerika byagiye birokoka imfu z’amasasu. Megan Thee Stallion Uyu mukobwa w’imyaka 25 ubusanzwe yitwa Megan Jovon Ruth Pete. Ni umwe mu bagezweho mu muziki cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Megan Thee Stallion agezweho mu ndirimbo ye yasubiyemo yitwa ‘Sav
Ubuzima
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, birangira utubari tuzwi nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu Karere ka Kicukiro dufunzwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza tugacuruza inzoga kandi bitemewe. Ni mu gihe restaurant yitwa Cuppa Coffe yafatiwemo abakiliya bagiye gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko nayo yafunzwe.   Ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi basanze abantu 14 bari mu kabari kitwa Miami Family kari mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro bari kunywa inzoga. Ni mu gihe amabwiriza avuga ko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu kabari kitwa Cincinnati Pub Limited naho hafatiwe a
ACP Mutsinzi wayoboye Polisi mu Majyaruguru na SSP Kabanda ku rutonde rw’abirukanwe

ACP Mutsinzi wayoboye Polisi mu Majyaruguru na SSP Kabanda ku rutonde rw’abirukanwe

Rwanda
ACP Mutsinzi wayoboye Polisi mu Majyaruguru na SSP Kabanda ku rutonde rw’abirukanwa Polisi y’u Rwanda iheruka kwirukana abapolisi 56 bo ku rwego rwa ofisiye, aho urutonde rwabo rugaragaraho ba Ofisiye Bakuru batatu n’umwe wari ku cyiciro cy’abakomiseri muri Polisi y’u Rwanda.   Umugereka w’Iteka rya Perezida ryo ku wa 17/08/2020 ryirukana burundu ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, ugaragaraho Assistant Commissioner of Police (ACP) Mutsinzi Eric, na ba Senior Superintendent of Police (SSP) batatu, SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na Kamali Celestin, nk’abafite ipeti rikuru. ACP Eric Mutsinzi yari amaze igihe muri Polisi, ndetse yabaye Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse yanayoboye Batayo y’abapolisi b’ u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu
RURA yibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha

RURA yibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha

Rwanda
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwibukije ibigo by’itangazamakuru ko bigomba kwita ku kwishyura amafaranga y’ibihangano bakoresha umunsi ku wundi.   Mu itangazo RURA iherutse kwandikira radiyo na za televiziyo zose zo mu Rwanda, yabibukije amategeko yose yashyizweho ngo arengere ibihangano by’abahanzi. Nyuma yo kubibutsa amategeko yose uko yagiye ashyirwaho, RURA yanzuye isaba ubuyobozi bwa za Radiyo na Televiziyo ko bagomba kwegera ubuyobozi bwa RSAU, Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi [Rwanda Societey of Authors] ishinzwe kwishyuriza abahanzi, bakumvikana uburyo bwo kwishyura. RURA muri iri tangazo yibukije ubuyobozi bwa za Radiyo na Televiziyo ko uzarenga ku mategeko azabiryozwa cyane ko mu bigenwa n’itegeko harimo n’ibihano. RSAU yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwa
Scroll Up