Wednesday, September 22
Shadow

Month: March 2021

RDC: Imitwe yitwaje intwaro yigaruriye imidugudu 14 y’i Masisi

RDC: Imitwe yitwaje intwaro yigaruriye imidugudu 14 y’i Masisi

Ubukungu
Imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL yigaruriye imidugudu 14 mu bice bya Bashali muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajayaruguru. Byatangajwe n’umuyobozi w’iyo teritwari, Berin Lukonge, ubwo yari mu nama n’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, ku wa 27 Werurwe 2021. Ati “Umutekano mu matwara ya Bashali ukomeje guhangayikisha kandi uteye impungenge. Mu midugudu 23 igize ayo matwara, 14 yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange na teritwari ya Masisi by’umwihariko. Iyo irimo Nyature, APCLS, FDRL, GARUZA na NDC-Rénové Bwira.” Radio Okapi yatangaje ko Lukonge ahangayikishijwe no gukozanyaho kwa hato na hato hagati y’ingabo za RDC n’abo barwanyi gutuma ako gace kabam...
Dr. Phillip Mpango yagizwe Visi Perezida wa Tanzania

Dr. Phillip Mpango yagizwe Visi Perezida wa Tanzania

Mu Mahanga
Perezida Samia Suluhu Hassan, yashyizeho Dr. Phillip Mpango nka Visi Perezida mushya bazafatanya kuyobora igihugu, nk’uko bisabwa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania. Perezida Hassan yahawe inshingano zo kuyobora Tanzania kuwa 19 Werurwe, nyuma y’urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli watabarutse azize umutima. Nyuma yo kugisha inama ishyaka rye, Perezida Hassan yashyizeho impuguke mu bukungu, Dr. Phillip Mpango wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi aho muri Tanzania. Byitezwe ko Visi Perezida Mpango aza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho asabwa kugira amajwi ari hejuru ya 50%. Dr. Mpango w’imyaka 63, ni umuhanga cyane mu bijyanye n’ubukungu, aho yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kuva mu mwaka wa 2015. Mbere yaho, yabaye Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Ig...
Social Mula,n’abandi 36 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Social Mula,n’abandi 36 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Imyidagaduro
Abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021 nibwo Polisi y’Igihugu yerekanye aba bantu 39 batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021. Aba bantu uko ari 39 bafatiwe mu rugo rumwe mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Rugando mu gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula. Uyu muhanzi aganira n’itangazamakuru, yavuze ko icyabayeho ari amakosa bakoze yo kurenza amasaha yagenwe, ndetse ko mu bari ahafatirwaga aya mashusho hari n’abatari bafite uruhushya. Ati “Njye nari mfite uruhushya, gusa mu bari ahabereye iki gikorwa harimo abatari bafite impushya byatumye tugwa mu ikos...
Remera : Zabyaye amahari hagati y’abavandimwe bapfa imitungo

Remera : Zabyaye amahari hagati y’abavandimwe bapfa imitungo

Mu Rwanda
Zabyaye amahari mubo mu muryango wa Mukandengo Adela barimo Mukaruzamba Suzanne, Mujawamariya Dende Mugabo Marie na Mufundukazi Venantie. Aba bavandimwe ntibumvikana biturutse ku mutungo w’ubutaka MUFUNDUKAZI Venantie yahawe na nyina Mukandengo Adèle awukoramo ibikorwa, uyu munsi bene nyina bakaba bashaka kuwugiraho uruhare biturutse ku buriganya bwakozwe n’umwe muri bo mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka watanze amakuru atari ay’ukuri awubaruza kuri succession MUKANDENGO Adèle. Ubusanzwe, umutungo uteje amakimbirane ubaruye kuri UPI : 1/02/13/03/103 mu mudugudu wa Gisimenti, akagari ka Rukiri I, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Imwe munzu abavandimwe ba Mufundukazi Venantie bashaka kumutwara mu manyanga (foto/Indatwa) Mufundukazi ugaragaza ko yarenganyijwe...