Wednesday, September 22
Shadow

Leta ya Somalia yatangaje ko iri mu bihe by’amage kubera inzige

Leta ya Somalia yatangaje ko iri mu bihe by’amage kubera inzige zikomeje kwibasira iki gihugu cyane, aho hari impungenge y’uko zishobora konona umusaruro wose wari kuzasarurwa muri Mata.

Iki gihugu cyatangaje ko kiri mu bihe bidasanzwe kubera ko n’ubundi gisanzwe gifite abaturage babarirwa muri miliyoni eshatu bugarijwe n’inzara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ibikorwa byo kuvomerera muri Somalia, Hussein Lid yavuze ko muri iki gihugu hamaze gutahurwa amatsinda menshi y’inzige zigabije imirimo yo mu gace ka Hirshabelle na Jubbaland.

Ibi Minisitiri Hussein Lid, yabitangaje ku wa 4 Gashyantare ubwo yahuraga n’abayobozi n’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi(FAO) ndetse n’abandi bayobozi bo muri Somalia .

FAO yatangaje ko hakenewe nibura miliyoni 38$ kugira ngo ibikorwa byo guhashya inzige muri Kenya na Somalia bibashe kugenda neza.Somalia yatangaje ibihe bidasanzwe kubera inzige

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *