Friday, June 11
Shadow

Kiyovu Sports yahaye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi bayo bari mu rugo

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwageneye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi n’abandi bakozi bayo muri ibi bihe bya COVID-19 batari mu kazi.

Kiyovu Sports ni yo kipe ya mbere yafashe icyemezo cyo gusubika amasezerano y’abakozi bayo ku wa 15 Mutarama 2021, kuko nta mikino iri kuba.

Muri iki cyumweru, ubuyobozi bwayo bwagejeje inkunga y’amafaranga ku bakinnyi n’abandi bakozi bayo mu rwego rwo gukomeza kubitaho muri ibi bihe bya COVID-19, aho bamwe muri bo bari muri gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo yirinze kugaruka ku mubare w’amafaranga batanze, Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yabwiye IGIHE ko ari icyiciro cya mbere cy’ubufasha batanze, ariko iyi gahunda izakomeza bitewe n’uko ubushobozi buzajya buboneka.

Ati “Murabizi ko tumaze iminsi tutari kumwe na bo kuva Shampiyona ihagaze mu Ukuboza kandi twabasubikiye amasezerano mu kwezi gushize. Bitewe n’ibi bihe turimo bitoroshye, aho ikipe yakabaye ikura amafaranga biragoye ko yaboneka ku buryo twari gukomeza kubitaho uko bikwiye.”

“Gusa, twarabibabwiye, ubu turi kugerageza kubafasha uko ubushobozi bukomeza kuboneka kugira ngo tuzasubukure akazi nta kibazo gikomeye bahuye na cyo.”

Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa 12 Ukuboza nyuma y’uko hari amwe mu makipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Icyo gihe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabwe gupimisha amakipe yose, ubundi abakinnyi bose bagasubira mu miryango yabo.

Kugeza ubu andi makipe arimo AS Muhanga na Mukura Victory Sports yamaze gusubika amasezerano y’abakinnyi mu gihe Bugesera FC, Gasogi United, Musanze FC na Rayon Sports ziyemeje kugabanya imishahara.Kiyovu Sports yahaye ubufasha bw’amafaranga abakinnyi bayo bari mu rugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *