Sunday, March 7
Shadow

Kigali:Ingo 678 zahawe ibiribwa mu rwego rwo kunganirwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo.

Umujyi wa Kigali watanze ibiribwa ku miryango imwe n’imwe itishoboye mu rwego rwo kuyunganira muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo. Ingo 678 nizo zahawe ibiribwa ariko ubuyobozi bukemeza ko n’abandi bagira ibibazo byo kubona ibibatunga bazunganirwa.

Rwezamenyo: Imiryango itishoboye 678 iri  muri guma mugo yagejejweho ibyo kurya leta yabageneye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo batishoboye mu Karere ka Nyarugenge ,bagejejweho umuceri n’ibishyimbo, hagendewe ku mubare w’abagize umuryango, aho nk’ umuryango ugizwe n’ abantu barenga batandatu bahawe ibiro 14 by’ ibishyimbo n’ibiro 25 by’umuceri.

Aba baturage bakaba bishimiye ubu bufasha kuko  ubuzima bwari bwatangiye kubagora kubera kudakora nk’uko bisanzwe.

Aba baturage bahawe ibiryo ni bamwe mu bagize imiryango itishoboye, umujyi wa Kigali uvuga ko wabahaye ibyo kurya umaze kubabarura nk’abatishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwezamenyo Nirere Marie Rose,avuga ko abahabwa ibi biribwa ari abasanzwe babona ibyo kurya ari uko bakoze, harimo abafundi, abayede, abakora mu binamba n’abandi kandi ko ari gahunda izakomeza igihe hakiriho iyi gahunda ya guma mu rugo.

Avuga ko  gutanga ibi biribwa bizakorwa mu mucyo, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rubitanga rubikora urugo ku rundi kandi bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Imodoka y’umurenge wa Rwezameyo itwaye ibyo kurya leta yageneye abaturage batishoboye.

Ibiribwa bahawe muri Stoke.

Ibyo kurya leta yahaye abatishoboye bari muri guma mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *