
Kigali: Nyarugenge:Bacururiza ibisuguti hejuru ya rigori itwara Imyanda.
Abaturage batuye mu mirenge ya Rwezamenyo na Gitega mu karere ka Nyarugenge, barinubira uburyo ibisuguti bisigaye byaramamaye bitagira n'ibirango biranga aho bikorerwa,hano mu mujyi wa Kigali, uburyo bicuruzwamo.
Ni nyuma y'uko ikinyamakuru Uruvugiro, gihawe amakuru y'uko hari abagaragaye babicururiza hejuru ya rigori itwara umwanda imbere y'akagari ka Gacamo mu murenge wa Gitega.
Musabyimana Veronica umuturage utuye muri Rwezamenyo yavuganye n'uruvugiro.com ko biteye agahinda kubona ibiribwa bitegerejwe kugaburirwa abantu, bicururizwa kuri rigori zitwara imyanda,ndetse nababiranguza ubwabo, usanga badafite isuku ihagije.
Ibi bisuguti biragoye kumenya aho bituruka kenshi,usanga aho bikorerwa ari mu bwihisho, ku buryo kuhamenya biba bigoye dore ko n'abagaragara babicuruza usanga...