Thursday, October 21
Shadow

Month: January 2021

Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Kenya:Amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera covid-19

Mu Mahanga
Ihuriro ry’amashuri yigenga muri Kenya (Kenya Private Schools Association) ryatangaje ko hirya no hino muri iki gihugu habarurwa amashuri 339 yamaze gufunga imiryango kubera ibihombo yatewe n’icyorezo cya Covid-19, ibi ngo byatumye abanyeshuri barenga ibihumbi 56 bisanga nta mashuri bafite. Iri huriro ryatangaje ko amashuri yafunze imiryango yiganjemo ayo muri Nairobi na Mombasa. Icyateye aya mashuri gufunga ngo ni uko yamaze hafi amaze icyenda nta munyeshuri wishyura amafaranga y’ishuri kuko bari batakiga kubera Coronavirus. Ibi byatumye abura amafaranga yo kwishyura abarimu n’abakozi ahitamo gufunga. Zimwe mu nyubako yakoreragamo ubu zatangiye gukodeshwa n’abacuruzi izindi zitangira gukoreshwa nk’amacumbi y’abanyeshuri ba kaminuza. Mu gihe biteganyijwe ko amashuri azatangira ku...