Sunday, January 24
Shadow

Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Capt Kibanza wayoboraga ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Nyabiyale i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari ugiye kwiba ihene.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu gitondo tariki 30 Ukuboza 2020, mu gace ka Nyamilima aho inyeshyamba za FDLR zari zigiye kwiba ihene z’abaturage nkuko ikinyamakuru L’Interview cyabitangaje.

Ubwo abaturage babonaga inyeshyamba za FDLR, batabaje igisirikare cya Leta gikorera hafi, kiza guhangana n’inyeshyamba. Nibwo Capt Kibanza yaguye muri iyo mirwano.

Abaturage basabye ko ingabo zibarizwa muri ako gace zasimbuzwa, hakazanwa izindi zibasha guhangana n’uwo mutwe wa FLDR ukomeje kuyogoza ako gace.Umusirikare wa Congo yaguye mu gitero cya FDLR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *