
Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo
Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse abanyarwanda bose basabwa kugabanya ingendo bakoraga, bagasigara bita ku za ngombwa gusa.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara. Urugero nko mu minsi umunani muri Kigali handuye abantu 720 mu gihe mu minsi itanu hapfuye abantu 14.
Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishoboka ko umubare w’abanduye muri Kigali ari munini kurusha uzwi uyu munsi, kuko hari n’abandura bagakira batabizi nyuma yo kugira ibimenyetso byoroheje nk’ibicura...