
Gitifu w’Umurenge wa Kibeho,ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw yatawe muri yombi
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, ukekwaho kunyereza miliyoni 30 Frw zari gukoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu murenge.
Karegeya afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.
Abayobozi batandukanye bakunze kumvikana muri dosiye z’abanyereje umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta a...