Saturday, September 26
Shadow

Abana babakobwa baracyugarijwe n’ababatera inda hirya no hino mu gihugu

Share

Yanditswe kw’itariki 30/7/2020

isaha;18:34pm

Umwanditsi.Nkusi Ramesh.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Ajprodho Jijukirwa ifatanyije na Legal Aid Forum,hagaragazwa ko Abana babakobwa baracyugarijwe n’ababatera inda hirya no hino mu gihugu, hibanzwe ku turere twa, Gatsibo,Rulindo,Muhanga,Rubavu na Musanze. Abenshi muri abo bakobwa baba bahohotewe, bagashukishwa utuntu twa mvahe na njya he, abandi bagafatwa ku ngufu ariko kubera imico karande imwe n’imwe ya ‘ntiteranya’ yiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imiryango na bo ubwabo bakabiceceka, nk’uko hari ahakoreshwa bitugukwaha ihabwa imiryango ngo idashyira hanze bene ibi bibazo.

Ikindi gituma iki kibazo gikomeza kuba ingorabahizi, ngo ni u kutamenya uburenganzira bwa bo kuri aba bakobwa, aho ndetse hafi ya bose baheranwa n’agahinda kubera guhohoterwa n’abo bahuje ibisanira mu miryango, kugeza n’aho mu bihugu bimwe na bimwe byagaragaye ko hari abagabo bahohotera abana b’abakobwa bibyariye.

Kuba magingo aya hari abangavu bagiterwa inda zitateguwe mu Karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika n’u Rwanda rurimo, kandi ni ikibazo gihangayikishije kandi kibangamiye iterambere ry’ibihugu bikagize, n’ubwo imbaraga zitari nke zashyizwe mu guhangana nacyo.

Uwimbabazi Dative kuri ubu ufite 17 yagize ibyago byo guterwa inda ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ariko kuva atewe inda yahise yirukanwa mu muryango we biba ngombwa ko yirwariza kugeza abyaye.

Ati “Ntwara inda nigaga mu wa gatanu, mu rugo ntabwo byongeye kumera neza barantereranye barananyirukana ariko ndihangana mba mu gasozi umwana mubyarirayo ndanamurera. Mbega nariyakiriye!”

Abaterwa inda bashukishwa utuntu dutoduto
Ibibazo by’ubukene mu miryango ya bamwe mu bana ngo ni byo akenshi biba intandaro yo kubatera inda bakiri bato.

Ubuhamya

Nyirahabimana Dative umwe mu babyeyi ufite umwana watewe inda afite imyaka 16, avuga ko iri tegeko rije riruhura abana ba bakobwa batarakura, akomeza avuga ko rije gukuraho intonganya mu miryango zaterwaga n’abangavu baterwaga inda bakiri bato ugasanga ababyeyi ntibabyumva kimwe, rimwe na rimwe hakabaho gutoteza uwo mwana no kumutererana, hari aho usanga umugabo mu rugo avuga ko ari uburangare bw’umubyeyi w’umugore, ngo uwo mwana ni uwa nyina n’ibindi.

Umunyamabanga w’umuryango Ajprodho Jijukirwa Businjye Anthony, yatangaje ko kuba abana batwara inda bakiri bato bibagiraho  ingaruka nyinshi bityo bikazitira iterambere ryabo,

Umunyamabanga w’umuryango ajprodho Jijukirwa Businjye Anthony

Bamwe mu babyeyi bo bavuga ko Uburenganzira abana bavuga bahawe nibwo butuma umubyeyi atagicyaha umwana ngo amuhane mu gihe yakoze ikosa nibwo usanga abana bataha bwije washaka kumubwira umucyaha akakubwira ko ari uburenganzira bwe kuba yakitwara uko ashaka bikabaviramo gutwara inda zitateganyijwe,ababyeyi ntako tuba tutagize ngo tubigishe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwifata mugihe bahuye n’ikibazo ariko ntibumva bati dufite uburenganzira bwo kwitwara uko dushaka .

Bamwe mu babyeyi iyo muganiriye ibyo bavuga…..

Ati “Iyo ubonye abana batatu, bane, batanu batwite ku ishuri cyangwa mu miryango ubona ko ari ikibazo gikomeye. Ni yo mpamvu dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu n’abaturage turi gukumira. Aho byabaye byarabaye, ariko noneho dukumire dukora ubukangurambaga bwimbitse.”

Abana b’abakobwa twavuganye bavuga ko benshi mu babatera inda ari abo hanze y’ibigo by’amashuri. Mu batungwa agatoki harimo abamotari, abanyonzi na bamwe mu bagabo bakuze bazwi ku izina rya ‘sugar daddy’ baba batuye hafi y’amashuri, abo bana bagasaba ko abo na bo bakorerwa ubukangurambaga bagacika kuri izo ngeso zo gushuka abana bato.

 93,522 total views,  1 views today

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up