Saturday, September 26
Shadow

Nyarugenge:Urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Nyarugenge bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda

Share

Uyu munsi Tariki 29/7/2020 mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyarugenge,K saa7h:00 kugeza saa10h :30,Youth volunteers Nyarugenge sector,urubyiruko rw’abakorera bushake, bazindukiye mu gikorwa cy’Umuganda ku byumba by’Amashuri ya EP Biryogo.Muri uwo muganda batunze Umucanga ,ndetse baranawuyungurura.

Nyuma y’umuganda Abakorerabushake muri uyu murenge wa Nyarugenge bashyikirije ubuyobozi Inkunga yo kwishyurira abatishoboye Mituel de sante ku bantu 30 ingana n’amafaranga 90.000 y’u Rwanda.

Muri iki gukorwa bifatanyije n’abayobozi batandukanye,harimo umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hydayat,uhagarariyeJyanama’umurenge,MUGABO Joseph, n’umuyobozi w’ishuri rya EP Biryogo,Pelagie NTAKAVURO.

Ubuyobozibw’umurenge bwashimiye Abakorerabushake uburyo badahwema kubafasha mu bikorwa bitandukanye ,harimo n’ibyurukundo ndetse n’ubwitange badahwema kugaragaza.

Ukuriye polisi sitasiyo ya sitasiyo ya Nyarugenge,RUBINGISA yashimiye abakorerabushake ku bikorwa byo Gukunda Igihugu bakora ,ndetse yibibutsa ububi bw’ibiyobyabwenge  n’ibihanob ababicuruza n’ababikoresha.

Inkuru twahawe na Uwamahoro Naila/ Coordinator NYARUGENGE SECTOR

 33,984 total views,  24 views today

9 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up