Saturday, September 26
Shadow

SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS).

Share

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko rwabonye umuvugizi mushya usimbura SSP Hillary Sengabo wari umaze igihe avugira uru rwego.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwabonye umuvugizi mushya

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, nibwo RCS yatangaje ko yabonye umuvugizi mushya ariwe SSP Pelly Uwera Gakwaya.

SSP Sengabo yari umuvugizi w’uru rwego kuva muri Kanama 2014, akaba kuri ubu agiye gukomeza amasomo nk’uko byatangajwe na RCS.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RCS rivuga ko SSP Sengabo wari usanzwe ari umuvugizi w’uru rwego agiye gukomeza amashuri bityo umusimbura we akaba ari SSP Uwera.

Rikomeza rigira riti “Turamenyesha abantu bose ko SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS).”

 11,040 total views,  1 views today

11 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up