Saturday, September 26
Shadow

Ngororero: Umuturage yiyahuye mu kizenga cy’amazi

Share

Mukabonera yari atuye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki 05 Nyakanga, 2020 yiyahuye mu kizenga cy’amazi kiri ku rugabano rwa Karambo n’Akagari ka Ruhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambo, Yvonne Muvandimwe Christine avuga ko ikibabaje kandi gitangaje ari uko n’umugabo w’uriya mugore yapfuye yiyahuye mu mugozi.

Ati: “ Ikibabaje ni uko umugabo w’uriya mugore na we yapfuye yimanitse mu mugozi. Wagira ngo ni ibintu byo mu muryango wabo. Basize abana batatu, umuto muri bo afite imyaka 8, kuko yavutse muri 2012.”

Muvandimwe avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Mukansonera, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye umurambo we ujya gupimirwa ku bitaro bya Muhororo, nyuma uvanwayo arashyingurwa kuri uyu wa Mbere.

Mukabonera yari atuye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatumba muri Ngororero

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima rishinzwe indwara zo mu mutwe, muri 2019 yabwie UMUSEKE ko hari ijanisha runaka ryerekana ko kwiyahura bishobora kugira imizi mu muryango runaka.

Yavuze ko mbere y’uko umuntu yiyahura, hari ibimenyetso byo gutabaza abanza kwerekana, birimo kwigunga, kutiyitaho n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bimenyetso biba ari impuruza uwo muntu aba atanga, asaba abandi kumuba hafi, bakamuhumuriza, ibyo akeneye mu buzima bakabimuha kugira ngo yongere abukunde.

 8,847 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up