Saturday, September 26
Shadow

Indagaburezi College of Education nayo yambuwe uburenganzira bw’ibanze bwo gukora

Share
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko Indangaburezi College of Education, nayo yambuwe uburenganzira bwo gukora nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa ngo ikore yemewe n’amategeko nka Kaminuza.

Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko Indangaburezi College of Education yatangaga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu by’uburezi, yambuwe uburenganzira bwo gukora bw’igihe gito yari yahawe.

Yagize ati “Hari n’indi yitwa Indangaburezi College of Education, ikorera mu Karere ka Ruhango, yo yatangaga icyiciro cya A1, mu by’uburezi mu mashami atandukanye na yo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito mu gihe yasabwaga kuzuza ibindi biba biteganyijwe kugira ngo kaminuza ibe yujuje ibisabwa kugira ngo ikore yemewe n’amategeko, nayo yananiwe kubyuzuza biba ngombwa ko nayo yamburwa ubwo burenganzira bw’igihe gito”.

Mu byatumye iyi kaminuza yamburwa uburenganzira bw’ibanze bwo gukora ni amakosa y’ubuyobozi ndetse no kudatanga ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Iki cyemezo gikurikiye icyo gufunga burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK), yamenyekanye nka UNATEK, yambuwe uruhushya rwa burundu rwo gukora nyuma yo kuvugwamo ibihombo byanatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18.

Mu itangazo ryo kuwa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, rivuga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.

Minisiteri y’Uburezi yanambuye Christian University of Rwanda, uburenganzira bwo gukora bw’igihe gito yari yahawe nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo, na Dr Pierre Damien Habumuremyi wayishinze arafunze.

Minisitiri Dr Uwamariya yaburiye abayobozi ba Kaminuza zigenga zifite ibibazo, avuga ko amagenzura akomeje kandi ibyo bibazo byose bigomba gukemuka mbere y’uko kaminuza n’andi mashuri zongera kwigisha muri Nzeri.

Ati “N’izindi zaba zigihari zifite ibibazo amagenzura arakomeje abo bizagaragara ko badakosora cyangwa batubahiriza ibisabwa ubwo naho bizaba ngombwa ko hafatwa ibyemezo”.

Yakomeje ahumuriza abanyeshuri n’ababyeyi barereraga muri izi kaminuza, ko mbere yo kuzihagarika hari ibibanza gukorwa mbere hakabaho no kubarura abanyeshuri zifite, icyiciro bagezemo ndetse no kureba ahandi bashobora kuba bajya kwiga.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko nubwo bamwe mu bayobozi ba Kaminuza zafunzwe bakurikiranywe n’ubutabera, ibi bitazabuza ko habaho uburyo bw’imikoranire kugira ngo abanyeshuri bigaga muri izo kaminuza babone ibyemezo bibimurira mu zindi.

Kuri iki cyumweru Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akaba yaranashinze Christian University of Rwanda na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko gufungwa kw’aba bayobozi nta gitangaje kirimo kuko mu gihe mu buyobozi hagaragayemo ibibazo, ati “ntabwo ababishinzwe babirenza ingohe kugira ngo abantu badacika intege.”

Yakomeje ati “Birasaba ko tuzajya tuganira n’izo kaminuza tukazigaragariza ibitagenda bitaragera ahongaho ubwo abantu batabwa muri yombi. Ubundi abantu bagiye bakemura ibibazo hakiri kare ntabwo byakageze hariya”.

Muri kaminuza yafunzwe n’izambuwe uburenganzira bwo gukora, hamaze iminsi havugwa ibibazo byinshi. Muri UNIK hari abanyeshuri bari kurangiza mu 2019 barenga 50 bahagaritswe bitewe nuko batari bujuje ibisabwa, hashyirwa mu majwi ubuyobozi bwa kaminuza bubakira kandi bubibona ko batujuje ibisabwa.

Uretse ibi kandi haniyongeraho igihombo cya miliyari 2.5 Frw, kumara amezi 18 batishyura abarimu byanatumye abenshi bigendera, kwambura abarimu miliyoni 360 Frw bayigurije no kwambura ibigo birimo RRA na RSSB.

Muri Christian University of Rwanda, Dr Habumuremyi wayishinze akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.

Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.

Indagaburezi College of Education nayo yambuwe uburenganzira bw’ibanze bwo gukora

 320 total views,  1 views today

14 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up