Thursday, July 2
Shadow

Gicumbi:impunzi ziravuga ko kubera ubucucike bwabo ari bo bari bakwiye kwambara udupfukamunwa ariko ko batabona amafaranga yo kutugura

Impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatujwe mu nkambi ya Gihembe iherereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, ziravuga ko kubera ubucucike bwabo ari bo bari bakwiye kwambara udupfukamunwa ariko ko batabona 1 200 Frw yo kutwigondera.

Bavuga ko ari bari bakwiye guhabwa udupfukamunwa mbere y’abandi ariko ngo ntibabasha kutwigondera (Photo/Archive)

Izi mpunzi zigera mu bihumbi 12 bose bakaba batuye mu nzu 2 600 gusa bavuga ko uretse kuba mu nzu imwe bayibamo ari benshi, ariko ziriya nzu zinegeranye cyane.

Bavuga ko icyorezo cya COVID-19 kiramutse kigeze muri iriya nkambi bose bahita bacyandura bityo ko amakuru baherutse kumva yo kwambara udupfukamunwa ku banyu bose abareba.

Umwe utifuje ko atangazwa ati “Udupfukamurwa usanga dufitwe n’abaganga bahakorera, ndetse n’abandi bakozi  bakora bataha, ariko impunzi ntatwo zigira, turamutse tutubonye  byadufasha.”

Bavuga ko uburyo bwo kwambara udupfukamunwa bushobora kubafasha kutandura kiriya cyorezo ariko ko batabona amafaranga yo kutugura dore ko bumvise tunahenda.

Muri nzu zicuruza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi zizwi nka Pharmacies zo mu mugi wa Byumba agapfukamunwa kagura 1 200 Frw

Izi mpunzi zivuga ko uretse ko muri ibi bihe binagoye ariko n’ubusanzwe nta mirimo bagira ku buryo umuntu yabona ariya mafaranga.

Umuyobozi w’inkambi ya Gihembe, Kamanzi Straton yabwiye Umuseke ko n’abatuye muri iriya nkambi bagomba kubahiriza amabwiriza yose yatanzwe na Leta.

Ati “Ingamba zose zashyizweho hanze ni ko no mu nkambi byubahirizwa, Kandagira ukarabe ni nyinshi zishoboka, zikurikiranwa n’abajyanama b’ ubuzima, ku marembo hari thermometer( udupima umuriro)  zigera kuri enye.”

Avuga ko banasaba impunzi gukurikiza inama zo guhana intera n’ubwo bigoranye kuko baba mu nzu ari benshi.

Ati “Mu ngo uko batuye na bo barigishwa gusa uko batuye si kimwe no mu bipangu uburyo babyitwaramo.”

Uyu muyobozo w’Inkambi avuga ko bizeye ko n’udupfukamunwa tuzaboneka kuko ubu hari inganda nyinshi ziri kudutunganya.

Ati “Udupfukamunwa dufitwe n’ bantu bacye bari ku kazi ariko ubwo batangiye kudukora  twizera ko natwe tuzatugeraho.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin aherutse kuvuga ko udupfukamunwa turiho dukorwa tuzaba turimo uduhendutse kandi tukazameswa nibura inshuro eshanu ku buryo abafite amikoro macye na bo bazatubona.

Yavuze kandi ko ubushobozi budakwiye kuzaba imbogamizi kuko n’ubusanzwe hariho gahunda zo gufasha abatishoboye zinakorwa n’abaturage bifite ku buryo bashobora kugurira abaturanyi babo batabona amafaranga yo kugura udupfukamunwa.

Ni abantu ibihumbi 12 batuye mu nzu 2 600 gusa 

 66,018 total views,  2 views today

3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up