Thursday, July 2
Shadow

KOBIL Rwanda S.A kiri mu bigo 12 byahanwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda

Ikigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli KOBIL Rwanda S.A kiri mu bigo 12 byahanwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, mu igenzura ririmo gukorwa hareba imikorere y’ubucuruzi muri ibi bihe by’ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo rya Minicom rivuga ko ku matariki ya 16 na 17 Mata hakozwe igenzura ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko bigaragaye ko hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro ku biribwa, abakoresha iminzani itujuje ubuziranenge n’abatanga inyemezabuguzi zitajyanye n’ibyaguzwe.

Mu igenzura ryabaye mu minsi ibiri ishize, hafashwe ibigo 12 by’ubucuruzi, byaciwe amande angana na miliyoni 5.43 Frw.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Soraya Hakuziyaremye, rigaragaza urwo rutonde ku mwanya wa kabiri hariho KOBIL Rwanda S.A, yaciwe amande ya 4.000.000 Frw izira “kutuzuza ibilo nk’uko bigaragazwa ku icupa” rya gaz itekeshwa.

Mu bandi bahanwe harimo ibigo byazize kutamanika no kuzamura ibiciro, birimo bitanu byo mu karere ka Nyarugenge byaciwe ibihumbi 550 Frw; bibiri byo muri Gasabo byaciwe ibihumbi 80 Frw; bitatu byo muri Kicukiro byaciwe ibihumbi 200 Frw na kimwe cyo muri Kicukiro cyaciwe ibihumbi 600 Frw, kubera “kudakoresha umunzani” mu gupima gaz itekeshwa.

Minicom yatangaje ko kuva ku wa 17 Werurwe ubwo igenzura ryatangiraga gukorwa, Minisiteri y’Ubucuruzi imaze guhana abacuruzi n’ibigo 231 mu Mujyi wa Kigali, baciwe amande angana na miliyoni 27.6 Frw.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, Minicom ivuga ko itegeko rigena ko umuntu ugaragayeho kunyuranya n’amategeko, ashobora gutegekwa kwishyura inyungu yungutse ku muguzi, no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi byateye ayo makosa mu gihe cy’amezi atatu.

Kobil yaciwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko ibipimo byanditse ku icupa rya gaz bidahura n’ibirimo imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up