Thursday, July 2
Shadow

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangiye koroherwa

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yatangiye koroherwa, nyuma y’iminsi ari mu bitaro kubera icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Mu ntangiro z’iki cyumweru byatangajwe ko Boris w’imyaka 55 arembye, ndetse ko yimuriwe mu gice kivura indembe ku nama zatanzwe n’itsinda ry’abaganga kandi ko arimo guhabwa “ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu, rigira riti “Minisitiri w’Intebe yabashije kugendagenda mu bihe bye byo kuruhuka, nka kimwe mu buvuzi arimo guhabwa mu kumufasha gukira. Yabashije kuvugana n’abaganga be kandi ashimira iri tsinda ririmo kumwitaho.”

Rikomeza rivuga ko yifatanyije n’abarimo kugirwaho ingaruka n’iki cyorezo.

Abayobozi batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame, bihanganishije Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, bamwifuriza gukira vuba.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Bwongereza ni 73.758, abamaze gupfa ni 8.958.

Boris Johnson yatangiye koroherwa

 74,401 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up