Tuesday, September 29
Shadow

Abakinnyi bose ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus

Share

Abakinnyi bose ba FC Barcelone bemeye kugabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus ndetse bazatanga ubundi bufasha kugira ngo abandi bakozi b’ikipe bafite imirimo ihoraho bahembwe.

Kapiteni wa FC Barcelone, Lionel Messi, yatangaje ko impamvu we na bagenzi be batinze kwemera uyu mwanzuro, ari uko bari bagisuzuma uburyo bizakorwamo, bagafasha ikipe yabo.

Ati “Mbere yo gukomeza, turashaka kubisobanura neza ko buri gihe twari dufite ubushake bwo kugabanya imishahara yacu kubera ko natwe tubizi ko turi mu bihe bidasanzwe. Twe nk’abakinnyi, turi hano buri gihe kugira ngo dufashe ikipe igihe ibidusabye.”

“Niba kugeza magingo aya ntacyo twavuze, ni uko twari tukiga uburyo twafasha ikipe no kureba abagizwe ho ingaruka cyane n’ibihe turimo. Ku ruhande rwacu, igihe cyageze, tuzagabanyirizwa 70% by’umushahara muri ibi bihe. Tuzafasha kandi ikipe kugira ngo abandi bakozi bahembwe 100% by’imishahara yabo.”

Amakuru yari amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne, yavugaga ko abakinnyi bacitsemo ibice bitatu bitewe no kutumvikana kuri icyo cyemezo cyo kugabanyirizwa imishahara.

FC Barcelone yiyongereye ku yandi makipe akomeye i Burayi, yafashe icyemezo gikomeye muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus. Andi makipe ya Barcelone arimo iya Basketball, na yo azagabanyirizwa imishahara.

Abakinnyi ba Juventus yo mu Butaliyani n’umutoza wayo, Maurizio Sarri, bemeye guhara imishahara y’amezi ane uhereye muri Werurwe 2020, kugira ngo bafashe ikipe yabo.

Abakinnyi ba Bayern Munich bagabanyirijwe 20% by’imishahara mu gihe Borussia Dortmund izahemba abakinnyi bayo 50%.

Lionel Messi na bagenzi be bemeye kugabanyirizwa 70% by’umushahara

 19,585 total views,  1 views today

8 Comments

  • Growing plants against a structure may also help your plants to
    grow stronger and taller. If all you will store are some bags of mulch and a few empty flower pots compared to the smallest garden building will do.
    Tips for Starting a Vegetable Garden – Depending on the
    space you have there are numerous choices for starting a garden.

  • You could certainly see your expertise within the work you write.
    The arena hopes for more passionate writers like you who are not afraid to mention how they believe.
    At all times follow your heart.

  • I’m not sure where you’re getting your info, but great
    topic. I needs to spend some time learning much more or understanding more.
    Thanks for fantastic info I was looking for this information for my mission. 3gqLYTc cheap flights

  • Pretty section of content. I simply stumbled upon your website and in accession capital
    to claim that I acquire actually enjoyed account your weblog posts.
    Any way I will be subscribing in your augment and even I achievement you access
    persistently quickly.

  • Today, I went to the beach front with my kids.
    I found a sea shell and gave it to my 4 year old daughter and said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She
    put the shell to her ear and screamed. There was a hermit
    crab inside and it pinched her ear. She never wants to go back!
    LoL I know this is completely off topic but I had to tell
    someone! adreamoftrains web hosting services

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up