Thursday, July 2
Shadow

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage wahageze avuye muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umuturage w’imyaka 66 wahageze avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland, yabaye umuntu wa mbere witabye Imana muri icyo gihugu azize icyorezo cya coronavirus.

Itangazo Guverinoma ya Kenya yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Werurwe 2020 rigira riti “Twakiriye amakuru y’akababaro y’umurwayi wa mbere wagaragayeho Coronavirus. Umunyakenya w’imyaka 66 y’amavuko yitabye Imana mu masaha ya nyuma ya saa sita aho yari arwariye mu bitaro bya Aga Khan.”

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, rivuga ko uwo mugabo yari usanzwe arwaye diabète yageze muri Kenya ku wa 13 Werurwe 2020, avuye muri Afurika y’Epfo anyuze muri Swaziland.

Kugeza ubu Kenya ifite abantu 31 bagaragayeho Coronavirus, umwe yitabye Imana undi umwe yarakize.

Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus muri icyo gihugu yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up