Sunday, July 5
Shadow

, Zlatan Ibrahimović, yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus

Rutahizamu w’ikipe ya Milan AC, Zlatan Ibrahimović, yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, anasaba abakinnyi bagenzi be gutanga ubufasha mu gukumira iyi ndwara.

Zlatan w’imyaka 38, akina mu Butaliyani, igihugu cya kabiri cyugarijwe cyane na Coronavirus kurusha ibindi, inyuma y’u Bushinwa aho iyi ndwara yatangiriye.

Uyu mukinnyi watanze ibihumbi 50€, mu butumwa yashyize kuri Instagram, yavuze ko u Butaliyani bwamuhaye byinshi, ku buryo igihe cyigeze ngo na we abwiture muri iki gihe bwugarijwe na Coronavirus.

Ati” U Butaliyani bwahoze bumpa byinshi, muri ibi bihe bidasanzwe, nanjye ndashaka kwitura iki gihugu nkunda.”.

“Nizeye ubuntu bwa bagenzi banjye, abakinnyi bose babigize umwuga n’abandi bose bashaka kugira ikintu gito cyangwa kinini batanga bigendanye n’ubushobozi bwabo, kugira ngo duhashye iyi virus.”

“Dushyize hamwe mu by’ukuri twafasha ibitaro n’abaganga bakora cyane buri munsi kugira ngo bakize ubuzima bwacu. Kubera ko uyu munsi nitwe tubashimisha! Reka twese hamwe twirukane Coronavirus maze dutsinde uyu mukino!”

 1,182 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up