Monday, April 6
Shadow

Miss Rwanda yatangaje ko inyungu ze zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe iri kamba.

Mu itangazo uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yatangaje ko ‘azireberera inyungu mu gihe cy’umwaka agiye kumara ari Miss Rwanda wa 2020’.

Iri tangazo rivuga ko uyu mukobwa ariwe uzikurikiranira inshingano ze nka Miss Rwanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ye.

Rivuga kandi ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kumureka ngo akurikirane umushinga we ujyanye no kurwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression).

Gusa azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko abigomba nka Miss Rwanda. Ntabwo higeze hatangazwa impamvu z’iki cyemezo.

Twagerageje kuvugisha Nishimwe cyangwa se Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Back Up, bose ntihagira n’umwe uboneka ku murongo wa telefone.

 

Miss Rwanda mu 2020 yafashe icyemezo cyo kwikurikiranira inyungu ze nka Miss Rwanda

Uyu mukobwa abaye uwa kabiri ufashe iki cyemezo kuko mu 2015 na Kundwa Doriane ariko yabigenje.

Nyuma ye abandi bakobwa batowe barimo Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bose bagiye barebererwa inyungu na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa kuva mu 2014.

Nishimwe Naomie yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020. Afite imyaka 21 agapima metero 1.70.

Usibye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ahembwa 1 200 000 Frw.

Nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yagenewe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yemerewe kandi umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka n’ibindi bitandukanye.

 

Nishimwe Naomie yafashe umwanzuro wo kwireberera inyungu

 

 21,571 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up