Monday, April 6
Shadow

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, byabaye bihagaritse gusura abarwayi mu bitaro kubera icyorezo cya Coronavirus

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, byabaye bihagaritse mu gihe cy’Icyumweru bibiri abajyaga gusura abarwayi mu bitaro kubera icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda.

Kugeza ubu abantu bagemuriraga ibiryo abarwariye muri ibi bitaro, ngo bazajya babigeza aho abantu binjirira, umuntu umwe urwaje wa murwayi ariwe uza kubyakira.

Umwe mu bayobozi muri ibi bitaro, yabwiye yavuze ko “Kubera icyorezo cya Coronavirus, hafashwe umwanzuro ko abantu bajyaga gusura abarwayi mu bitaro bagabanya urwo rujya n’uruza, mu rwego rwo gukumira ko cyakomeza gukwirakwiza.”

“Ubu kuri ba bandi bagemuriraga abarwariye mu bitaro, bazajya bazana ibiryo nibegara ku muryango w’ibitaro, umuntu umwe umurwaje aze abifate.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu umurwayi agomba kuba afite umurwaza umwe gusa, kandi urujya n’uruza mu bitaro rukaba rugomba kugabanuka.

Yagize ati “Umurwayi agomba kuba afite umurwaza umwe, si ngombwa ko abantu bose baza, niyo yagira umusimbura ariko nawe agomba kuba ari umwe, ibi byose bigamije kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu bitaro.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko muri ibi bitaro bikomeye mu gihugu, buri munsi usanga hari abarwayi bari hagati ya 400-500 baba babirwariyemo. Kubera kandi serivizi nyinshi zitangirwamo, ibi ngo bituma buri munsi hari abantu bari hagati ya 1000-1500 basura ibi bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yamaze gutangaza ko abantu barindwi aribo bamaze kugaragararwaho iki cyorezo.

Abo barwayi kimwe n’abandi bari kuvurirwa ahabugenewe hashakishwa abandi bahuye na bo kugira ngo nabo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni utishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Barasabwa kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki nko gukoresha alcool yica udukoko, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Ibitaro bya CHUK byafashe ingamba zikomeye mu kurinda ababirimo Coronavirus

 12,523 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up