Tuesday, September 29
Shadow

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yasabye ba mukerarugendo bakomoka muri icyo gihugu bari mu Rwanda kwihutira gutaha

Share

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yasabye ba mukerarugendo bakomoka muri icyo gihugu bari mu Rwanda, kwihutira gutaha mbere y’uko ikirere cy’akarere ka Schengen gifungwa mu minsi 30, uhereye kuri uyu wa Kabiri kubera icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Mbere nibwo kubera Coronavirus yibasiye u Burayi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje ko ikirere cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’akarere ka Schengen biza gufungwa kuva kuri uyu wa kabiri saa sita.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Macron yavuze ko u Burayi bwafashe icyemezo gihuriweho cyo guhagarika ingendo zinjira mu bihugu bigize Schengen nibura mu gihe cy’ukwezi.

Yagize ati “Turashaka kwigenzura ubwacu no guhagarika ikwirakwira ry’iyi virus. Dukeneye gufasha urwego rwacu rw’ubuvuzi. Muri iki gitondo, nk’u Burayi twafashe icyemezo duhuriyeho. Guhera ejo saa sita z’amanywa imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’iya Schengen izaba ifunzwe. Urugendo urwo ari rwo rwose hagati y’igihugu kitari icyo mu Burayi n’icyo mu Burayi ruzaba ruhagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.”

Gusa yavuze ko Abafaransa bari hanze y’igihugu bakomeza gutaha. Ku bari imbere mu gihugu, Macron yategetse ko baguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abazarenga kuri aya mabwiriza bakazabihanirwa nubwo ibihano bitatangajwe.

Macron yahise anatangaza ko gas, amashanyarazi, amazi n’ubukode mu nzu zubatswe na leta birishyurwa na leta mu gihe iki kibazo kigikomeye.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yahise itangaza ko bitewe n’ifungwa riteganyijwe ry’ikirere cya Schengen n’imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’igabanuka ry’ingendo ziva cyangwa zijya mu Burayi, hagomba gufatwa ingamba.

Yakomeje iti “Ba mukerarugendo b’Abafaransa bakiri mu Rwanda barasabwa kuva mu gihugu vuba bishoboka bakoresheje indege zisanzwe ziva i Kigali. Basabwe guhita bamenyesha bwangu ikigo cy’indege bakoresheje baza mu Rwanda.”

Kuri uyu wa Mbere kandi ikigo cy’indege Brussels Airlines cyatangaje ko kigiye guhagarika ingendo ziva n’iziza mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020, kugeza mu gihe kitatangajwe.

Ibihugu by’i Burayi byahisemo gufunga imipaka kugira ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye ibihugu bibugize.

U Bufaransa bwinjiye mu bihe bikomeye, aho Perezida Macron yategetse ko ibikorwa byinshi bifungwa mu gihe cy’iminsi 15, abantu bakaguma mu ngo, bakemererwa gusohoka gusa ari uko bagiye ku kazi cyangwa guhaha.

Ni itegeko Macron avuga ko ryatewe n’uko abantu bananiwe kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho mbere, none “ubu turi mu ntambara.”

U Bufaransa bwatangaje ko imibare y’abanduye Coronavirus yikuba kabiri buri minsi itatu, ku buryo kugeza ku Cyumweru abantu 5423 bari bamaze kwandura Coronavirus, abagera ku 127 bamaze gupfa. Icyo gihe mu masaha 24 ku mibare yari isanzwe hiyongereyeho abantu 36 bapfuye na 900 banduye.

Ubu abanduye bageze ku 6600 mu gihe abamaze kwitaba Imana ari 148.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubuzima, Jérôme Salomon, yavuze ko hari ubwoba ko abarwayi bashobora kurenga ubushobozi ibitaro bishobora kwakira.

Ati “Niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose tukagabanya uku gukwirakwira kw’icyorezo. Buri mufaransa n’umufaransakazi akwiye gutekereza buri gitondo ati ni gute nagabanya kimwe cya gatatu cyangwa cya kane ku mubare w’abantu negera? Guma mu rugo, nicyo cyoroshye.”

 

Perezida Macron yashyizeho amabwiriza akomeye kubera Coronavirus yibasiye u Bufaransa

 

 5,837 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up