Monday, April 6
Shadow

Mahawa Sylla, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wahawe ipeti rya Brigadier général

Mahawa Sylla, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wahawe ipeti rya Brigadier général mu gisirikare cya Guinée Conakry.

Sylla yahawe iryo peti kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

Mu muhango kwizihiza uwo munsi, Perezida Alpha Condé yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura uruhare rw’umugore mu iterambere ry’icyo gihugu.

Brig Gen Sylla yize mu ishuri rikuru rya gisirikare mu Bushinwa, aho yakuye impamyabushobozi mu mwaka wa 2014.

Mu mwaka wa 2017, yagizwe umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano. Yanagiye mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).

Igisirikare cya Guinée cyatangaje ko Sylla yazamuwe mu ntera hashingiwe ku busabe bwa Minisiteri y’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up