Tuesday, September 29
Shadow

Abakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, basabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 25 n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 Frw.

Share

Abakobwa batandatu n’umusore umwe bakurikiranyweho guhohotera Mukamana Sandrine, basabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 25 n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 Frw.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2020 nibwo mu cyumba cy’imyidagaduro cya Maison des Jeunes Kimisagara, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahaburanishirije urubanza rw’abantu batandatu baregwa ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi. Ubwinjiracyaha busobanurwa nk’umugambi wo gukora icyaha.

Uru rubanza rwasubukuwe nyuma y’uko tariki 5 Werurwe 2020, rwasubitswe nyuma y’uko abaregwa bagaragaje impungenge zo kutagira ababunganira mu mategeko.

Mbere y’uko urubanza rutangira, habanje impaka zikomeye abunganiraga abaregwa basaba ko itangazamakuru ritakwemererwa gufata amashusho n’amajwi mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza yanzuye ko abanyamakuru bafata amashusho n’amajwi, ariko ntibagaragazemo inteko iburanisha, ababurana n’abashinjacyaha.

Muri uru rubanza rwamaze amasaha hafi umunani, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki 16 Gashyantare 2020 aribwo hatawe muri yombi Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu, bafatiwe mu Murenge wa Kimisigara.

Baregwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi bakoze ubwo bari bagambiriye kwica Mukamana Sandrine, bagateshwa bataragera ku mugambi wabo.

Imikorere y’icyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 16 Werurwe 2020, Mukamana yemeranyije na Nkamiro Zaina ko ajya kumusura, ajya kugura ibyo kunywa.

Mukamana ngo yahageze mu ma saa kumi z’umugoroba ahasanga abandi bakobwa barimo Umutoni Hadidja (murumuna wa Nkamiro), Uwimana Zainabu (umugore wa musaza wa Nkamiro), Umulisa Gisèle (inshuti ya hafi ya Nkamiro) n’Umuhoza Rosine wari uherekeje Umulisa ndetse ngo aba bakobwa bose ntiyari abazi.

Mukamana ngo yahageze asanga barimo kunywa inzoga, ahageze na we bamuha ikaze batangira gusangira.

Nkamiro avuga ko Mukamana yari asanzwe ari inshuti ye ikomeye, baza kugirana ibibazo baratandukana. Intandaro yabaye ko Mukamana yabwiye inshuti zabo ko umubyeyi wa Nkamiro wari uherutse kwitaba Imana yazize SIDA n’amashitani y’iwabo.

Byahuriranye n’umwuka mubi Mukamana yari afitanye na Umulisa Gisèle na we wamushinjaga kugenda amuvuga amagambo. Ubwo bari kumwe uyu mukobwa yagerageje kubasaba imbabazi, anabasobanurira uko byagenze gusa ntibabyemera bahitamo kumuhana, nk’uko babyise mu rukiko.

Aba bakobwa babwiye urukiko ko Mukamana yabasabye ko yabasaba imbabazi akoresheje Snapchat ndetse akanabikora ariko bo babifata nka nyirarureshwa.

Batangiye kumukubita…

Aba bakobwa biyemerera ko bari banyoye inzoga, ngo kwihangana byarabananiye bahitamo kumukubita no kumwogosha imisatsi mu rwego rwo kumuhana.

Umulisa Gisèle na Nkamiro Zaina babwiye Mukamana ko bagiye kumuhanisha kumwogosha no kumukubita inkoni kugira ngo bumve ko bamuhannye. Ngo batumye Cyiza imikasi na gillette ku iduka n’inkoni zo kumukubita.

Ngo bahereye ku mutwe bamwogosha, bamwe bafata umutwe abandi bafata amaguru. Abaregwa bemereye urukiko ko bamwogoshe umusatsi n’ingohe, barangije bamukuramo imyenda yose basiga ikariso, batangira kumukubita.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byabaye Mukamana apfutswe umunwa hifashishijwe igitambaro, banacana radiyo ku buryo nta muntu wo hanze wari kumva urusaku.

Mukamana wari wazahajwe, abaregwa bavuga ko yabasabye amazi yo kunywa. Ngo yanyoyeho, asigaye Umuhoza Konny ayamumenaho. Iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe mu rukiko kuko Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mukobwa ubwo yari yazahajwe n’inkoni, bamumennyeho amazi ngo azanzamuke bongere bamukorere iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uko bakubitaga Mukamana uwitwa Rosine yafataga amashusho n’amafoto, nubwo abaregwa babihakana.

Uko yaje kubirokoka

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ubwo bari bamaze kumukubita, uyu mukobwa bamuhaye telefoni ye ngo ahamagare umuntu w’iwabo, akiyifata ahamagara mukuru we, icyakora kuvuga biramunanira araturika ararira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mukuru wa Mukamana yahise atangira gushaka umushoferi wamujyanye, abajyana aho yamusize. Bakigerayo ngo barakomanze abandi banga gukingura, icyakora bakumva urusaku rw’abantu benshi barimo n’utaka.

Bahise batangira guhagarika buri muhisi n’umugenzi bamusaba kubatabara ku bw’amahirwe haca imodoka y’abashinzwe umutekano yahise ijya kubatabara.

Bageze ahabereye icyaha ngo basanze ibimenyetso byasibanganyijwe uwakubiswe yambitswe ikanzu yewe n’ibyifashishijwe byose byahishwe. Aha bose bahise batabwa muri yombi usibye Nkamiro watorotse akaza gufatwa nyuma.

Raporo ya muganga yerekanwe mu rukiko yavugaga ko umubiri we wangiritse kubera ibisebe, ahita ahabwa ikiruhuko cy’iminsi 15 ndetse asabwa kugana umuganga w’uruhu kugira ngo amwiteho.

Abunganira abaregwa iyi raporo bayifashishije cyane bagaragaza ko ibyabaye atari ugukubita kugambiriye kwica, ahubwo ari ugukubita no gukomeretsa koroheje nubwo atariko ubushinjacyaha bwabibonaga mu rubanza.

Basabiwe gufungwa imyaka 25

Abavoka bavuze ko icyaha abo bunganira baregwa gikwiye kuba gukubita no gukomeretsa byoroheje, ku buryo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha, ko bakwiye kujyanwa mu Rukiko rw’Ibanze.

Ibi byatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa byabaye byari bigamije kwica uwakorewe icyaha, cyane ko bamwogoshe ku ngufu bakanamukubita inkoni nyinshi byanamuviriyemo guta ubwenge, akazanzahurwa n’amazi bamumennyeho, bityo basanga byari muri gahunda yo kumwica.

Ubushinjacyaha bwasabye ko buri umwe mu baregwa yahabwa igifungo cy’imyaka 25 ndetse bagafatanya kwishyura impuzamarira ya miliyoni 100 Frw.

Ni icyifuzo nacyo cyakuruye impaka mu rukiko. Ubushinjacyaha buvuga ko bwashingiye ku kuba abaregwa bari bagamije kwica umuntu ariko bagateshwa umugambi batawugezeho, mu gihe iyo bawugeraho bari gufungwa burundu.

Ikindi umushinjacyaha yavuze ni uko ababurana batigeze bemera icyaha byibuza ngo bagabanyirizwe ibihano.

Mu gihe bahakanaga inyito y’icyaha banavuga ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kubaburanisha, abunganira abaregwa bavuze ko impozamarira ya miliyoni 100 Frw ari nyinshi cyane bityo basaba ubutabera kuzakora akazi kabwo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aya mafaranga ari impozamarira kuko uwakorewe icyaha yababajwe mu buryo bugaragara no mu bw’imitekerereze.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, saa Saba z’amanywa aho urubanza rwabereye.

Uko ari batandatu baregwa ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi

 12,892 total views,  2 views today

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up