Monday, April 6
Shadow

Ajprodho Jijukirwa yasabye urubyiruko kwirinda inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge.

Ajprodho Jijukirwa yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi n’ibishuko bishobora kubaviramo ingaruka mbi harimo gutwara inda z’itateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina,n’ibindi. N’imunama yabareye hano mu mujyi wa Kigali rwateranyije urubyiruko harimo abanyeshuri,abakobwa babyariye iwabo n’abandi muri iki kiganiro, kitabiriwe n’abaturutse muri minisiteri y’urubyiruko, polisi y’igihugu ndetse n’impuguke mu bushakashatsi.

Mubyo baganirije cyane bibanze mu kubakemura ku bijyanye n’ingaruka zishobora kukuviramo mu gihe wishoye mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.Akensi usanga biterwa n’ibishuko m u rubyiruko.

Ikinyamakuru Uruvugiro.com ubwo cy’aganiraga na Umutoniwase Divine umunyeshuri muri imwe muri kaminuza hano mu gihugu yagize ati “Ni ngombwa ko ibiyobyabwenge bicika mu rubyiruko, ni yo mpamvu dushaka ko amashuri yacu atabonekamo ibiyobyabwenge. Amahirwe bahabwa n’igihugu bayabyaze umusaruro birinda ibiyobyabwenge, by’umwihariko abakobwa bifata neza kugira ngo badateshuka bakava mu murongo bari barimo wo gutera imbere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ajropdho Jijukirwa Businjye Anthony yabwiye ikinyamakuru uruvugiro ati”Igiti kigororwa kikiri gito, niba ushaka gutoza umwana ibintu ubimutoza hakiri kare, akabikurana, ukabona yuko abyirutse neza n’umuco mwiza ni yo mpamvu igihugu cyatekereje guhera ku myaka irindwi, umwana akiri muto.”

Ubuhamya bw’umwe nubabyariye iwabo utashatse ko amazina ye atangazwa ati”Ati “Umwana ndamufite ndamurera, ariko kuva kuri iyi saha umuntu wese w’umukobwa namugira inama ko yakubaha umubyeyi we kuko kubyara ukiri muto biragora. Abakobwa kandi nababwira ngo birinde ibintu by’inzoga n’ibiyobyabwenge, kwirinda kwishora mu busambanyi ngo yumve ko ari bwo buryo yabonamo amafaranga kandi n’ubwo ubukene bwageraho akihutira kubwira abayobozi kuko barahari bakeneye gufasha abangavu no kubarinda abagabo babashuka.”

 

 36,257 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up