Saturday, July 4
Shadow

Abafite inganda zikora ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe, batangaje ko batangiye guhura n’igihombo

Abafite inganda zikora ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe, batangaje ko batangiye guhura n’igihombo kubera ko abaguzi batangiye kugabanyuka kandi igihe cy’integuza bari bahawe kitararangira.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2020, Minisiteri y’ibidukikije yavuze ko bimwe mu bikoresho bya pulasitiki birimo amasahane, imiheha n’izindi pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe nk’ibipfunyikwamo ibiribwa cyangwa ibindi bintu, bibujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

Ibi bikoresho birimo imiheha ya pulasitiki, ibikoresho byifashishwa mu kuvanga, amakanya, ibiyiko, ibikombe n’amasahani bikoreshwa inshuro imwe, ibipurizo n’ububiko cyangwa ibitwarwamo impapuro bikoze muri pulasitiki.

Bamwe mu bafite inganda zikora ibikoresho bya pulisitiki bikoreshwa rimwe babwiye Radiyo Rwanda ko abaguzi batangiye kubura kandi bari bahawe imyaka ibiri yo kuba bakora mu gihe bitegura gushaka ibindi bakora.

Umwe yagize ati “ Kuko nk’abanyarwada natwe tugomba kubungabunga ibidukikije, twe twasabaga imyaka itanu kugira ngo twisunganye, dushake ibindi twazakora nyuma y’imyaka itanu ntibyadushobokeye.”

Yakomeje avuga ko itegeko ryaje ribaha imyaka ibiri ariko ntibyasobanuka neza kuko ababaguriraga bahawe amezi atatu gusa.

Ati “ Niba koko barabahaye amezi atatu ibyo twakoze bizajya bigurwa na bande? kugeza ubu abakiriya barahagaze kutugurira kuko bagize ubwoba, mbese igihombo cyamaze kutugeraho.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ibidukikije avaga ko kugeza mu kwa Cyenda mu mwaka wa 2021 nta ruganda rwa Pulastiki ruzaba rugikora ibyo bikoresho, mu gihe ababicuruza bo bahawe amezi atatu.

Abaturage, bo bavugako batumva impamvu impmvu izo nganda zikomeza gukora kandi ntawe uzazigurira ibyo zikora.

Umwe ati “ Numva Leta yakagombye kureba ku mpande zose yaba ku mucuruzi no ku ruganda, ikareba inyungu bahuriyeho kuko icyo cyemezo cyo kuvuga ngo umucuruzi bamuhe igihe cy’amezi atatu umunyenganda imyaka ibiri numva bidahura.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Eng Collette Ruhamya yavuze ko abafite izo nganda bakwiriye gushaka ikindi bakora cyane cyane bakareba ku bindi bikoresho bya pulasitiki bitarabonerwa ibibisimbura.

ati “ Hari aho tudafite ibibisimbura kandi tuzi ko ari ibyangombwa ni naho Leta yahereye ishyiraho itegeko. Twagize ibiganiro bitandukanye tureba n’iki twaha umwihariko tureba ahantu tudafite ibisimbura kandi tutabaho tutabikoresha, ubwo rero izo ngamba zizahindura gahunda y’inganda zabo kugirango bafashe izindi tuzi ko tutarabona ibisimbura kandi tuzi ko ari ibyangombwa kuriga ngo ubuzima bw’Igihugu bukomeze.”

Imibare igaragaza ko ku Isi hakorwa toni hafi miliyoni 300 za pulasitiki buri mwaka, hakiyongeraho miliyari eshanu z’amasashi ya pulasitiki n’amacupa abarirwa muri za miliyari.

Abakora ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa rimwe basabye ko abacuruzi bongererwa igihe cyo gucuruza ibyo bakora

 45,735 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up