Sunday, July 12
Shadow

International Art College (KIAC) bakoze urugendoshuri mu karere ka rubavu.

Share

Urubyiruko 76 rwo muri Kigali International Art College (KIAC) rwiganjemo abahungu nabakobwa bakoze urugendoshuri mu karere ka rubavu.

Uyu munsi taliki 14/2/2020, abanyeshuri biga mu ishyuri ryubumenyingiro Kigali International Art College (KIAC) bakoze urugendoshuri mu karere ka rubavu aho basuye ahantu hatandukanye

1. Ishuri ry’imyuga rya nyundo

2. Umupaka uhuza u Rwanda na Congo

3. Ikiyaga cya Kivu

Ku ishuri rya nyundo bakiriwe nabayobozi biryo shuri ari nako babasobanurira amashami ahigishwa ari nako bashishikarizwa gukunda amasomo yubumenyingiro kuko yagiye ahindura ubuzima bwa benshi.

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo bigishijwe uburyo abaturage bibihugu byombi bagenderanira ari nako bahahirana mu bijyanye nubucuruzi

Ku kiyaga cya Kivu beretswe ku kirwa cya ijwi aho bajugunyaga abakobwa babaga batwaye inda zitateganijwe ndetse habaho no kwidagadura bakina imikino itandukanye

Ubuyobozi bwishuri Kigali International Art College (KIAC) bwadutangatije ko iki gikorwa gitegurwa mu buryo buhoraho kuko kigirira akamaro abanyeshuri kuko bituma bunguka byinshi birenze ibyo biga mu ishuri ndetse bakagira numwanya wo kwidagadura.

Iri shuri rikaba rikomeje gufasha urubyiruko kwiga amasomo akenewe ku isoko ryumurimo ari nako abarenga 2000 kuva iri shuri ryatangira bamaze kwihangira umurimo bikaba bigabanya umubare wabashomeri mu gihugu byumwihariko mu rubyiruko

 20,977 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up