Sunday, April 5
Shadow

Ferwafa.Ibihano kuri Rayon sport.Ihazabu ya Frw 300 000, ndetse no kudategura imikino ya gicuti mu kwezi kumwe.

Imyanzuro ya Komite y’ubujurire ku kibazo cya Rayon Sports n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bihano ryayifatiye kubera kutitabira irushanwa ry’Ubutwari bikaza guteza impaka, imaze gutangazwa igaragagaramo guca inkoni izamba kuri bimwe muri byo.

Ibihano byafashwe ubwo Rayon Sports yangaga kwitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari2020, ku mpamvu zitavuzweho rumwe n’ubwo yo yasobanuraga ko ibyo yasabye abategura irushanwa bitahawe agaciro.

  1. Komite y’Ubujurire igizwe n’abantu bane yemeje ibihano bishya bikuraho ibyo FERWAFA yari yafashe, yagumishijeho ihazabu ya Frw 300 000, ndetse no kudategura imikino ya gicuti mu kwezi kumwe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, yabwiye Umuseke ko ikemezo cy’akanama k’ubujurire kakuyeho ibihano byfatiwe Rayon Sports ku kigero cya 95%, ngo ikipe yabibonye kandi amategeko yayirengeye.

Imyanzuro yafashwe kuri uyu wa 14 Gashyantare ivuga ko ibirimo byubahirizwa kuva aho ikipe ya Rayon Sports ibonera imyanzuro.

 20,555 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up