Sunday, April 5
Shadow

Ubuzima : Kanombe Umugore n’abana be babili ( 2) bagwiriwe n’umukingo bahita bahasiga ubuzima,.

  1. Abantu 3 , bapfuye kubera igikuta cyabagwiriye bitewe n’ imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryo kuwa 2 Gashyantare 2020 mu masaha ya ni njoro ahagana saa sita zijoro . Umusozi wari haruguru y’inzu waridutse ugwira inzu bari baryamyemo .

Muri iyi nzu yaririmo umugabo, umugore n’abana babo 2 . Umukingo wagwiriye icyumba bararamo. Mu igihe hagwaga imvura nyinshi bahita bitaba Imana harokoka umugabo wenyine .

Ibi byabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Rubirizi mu mudugudu w’Itunda.
Habiyaremye Isael Nyiri rugo wabashije kurokoka wenyine muri uwo muryango , yatangarije isezerano .com ko byabaye saa sita z’ijoro akaba aribwo yumvise ikintu gikubita nk’inkuba akaba ariyo makuru aheruka.yakomeje avuga ko yongeye kugarura ubwenge ariko ageze ku ivuriro .

Iyi ni inzu uyu muryango yabagamo .
Habiyaremye yakomeje avuga ko bari bushyingure uyu munsi mu karere ka Rulindo mu murenge wa Base mu kagali ka Cyohoha. Kuko ariho kavukire yabo. Uyu muryango ukaba wari umaze umwaka umwe wimukiye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kanombe .
Abitabye Imana umudamu yitwa Twambajimana Immaculee , umwana w’umukobwa yitwa Tuyishimire Claire , Umwana muto w’umuhungu yitwaga Tuyizere Isael .Umwana mukuru yari mu kigero cy’imyaka 6 umutoya yarafite imyaka 3.
Ingabire Justine umuturanyi wabo wabagezeho mbere yagize ati :“amazi menshi yaretse ku mukingo noneho ibyo bitaka kuko byari byabitse amazi menshi biramanuka byitura ku gikuta cy’inzu , hari haryamyemo umuryango w’abantu bane , umugabo umugore n’abana babili , ariko hakaba harokotse umugabo .

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rubirizi bwana Mageri yatangarije ikinyamakuru isezerano.com ko nyuma y’uko uyu muryango ugize ibyago ko barimo gushaka uko uyu muryango washyingurwa ndetse bagashaka uko imiryango isigaye aho ngaho uko nayo yahava , kuko nta mutekano uhari kandi imvura ikomeje kugwa . ubukangura mbaga burakomeje .
Iyo utereye amaso hirya usanga nta miyoboro y’amazi y’imvura irangwa muri ako gace kuko amazi yishakira inzira , bityo ko n’abandi batuye hepfo y’uwo mu ryango ko nabo bashobora kugirwaho ingaruka mbi n’imvura.
Umuturage Mushoza Yohana we akaba asaba ubuyobozi ko bwafatanya nabo bagakora imiyoboro y’amazi kuko usanga abaturage bacukura ibyobo ariko bikuzura bityo amazi akaba ariyo abasenyera.

 21,077 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up